Rayon Sports yanganyije na APR FC
Rayon Sports yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda 2026/27 wabereye muri Stade Amahoro, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Rayon Sports ni yo yatangiye neza umukino ihererekanya neza hagati mu kibuga bidatinze ku munota wa 12 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Issa Djiguiba ku ishoti rikomeye, umunyezamu Hakizimana Adolphe agerageje kwirambura uruhukira mu izamu. Mu minota 20, iyi kipe yambara umweru n’ubururu yakomeje gukina neza ishaka igitego cya kabiri binyuze ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Iradukunda Elie Tatou wari wagoye ubwugarizi bwa APR FC acenga cyane. Mu minota 30, APR FC yongereye imbaraga itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura harimo umupira Dauda Yussif yahaye Amani Michel,…
21 Ugushyingo 2026 Saa 21:25








