Kuva mu 2021 kugeza muri Nzeri 2026, mu Rwanda habaruwe inkongi zibasiye ibikorwa bitandukanye 1 798 zahitanye abantu 47, abandi 166 barakomereka nk’uko imibare ya Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi ibigaragaza.
Umukozi wa Polisi mu Ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi, CIP Ndemezo Benson yabwiye Imvaho Nshya ko kuva mu 2021 kugeza mu 2025 habaye inkongi 1 380, zakomerekeyemo abantu 125, zigahitana 28, mu gihe imibare yo kugeza muri Nzeri 2026 igaragaza ko habaye izindi nkongi 418, zakomerekeyemo abantu 41, zigahitana 19.
Bimwe mu bitera inkongi
CIP Ndemezo avuga ko mu bugenzuzi bakora, ahanini basanga igitera inkongi ari inyubako zitujuje ibisabwa, gusudirira ahantu hari ibikoresho byaka vuba, gucomeka ibikoresho byinshi by’amashanyarazi ku gikoresho kimwe kandi kidafite ubushobozi, kubika nabi no kwegeranya ibintu bishobora guteza inkongi.
Yagaragaje ko imikoreshereze mibi y’amashanyarazi ishobora guteza inkongi, cyane cyane mu duce dukorerwamo ubucuruzi n’inganda, aho usanga abantu benshi bakurura amashanyarazi ku gikoresho kimwe bagacomekaho imashini zikoresha ingufu nyinshi zirenze ubushobozi bwacyo.
Ati: “Hari igihe usanga umuntu afite urutsinga rumwe rw’amashanyarazi, abandi benshi bakarukuraho amashanyarazi bagacomekaho imashini zabo. Ibyo bishobora gutera ikibazo iyo hakoreshwa ibikoresho byinshi birenze ubushobozi bwarwo.”
Avuga ko no mu nganda, hari ubwo usanga ahatunganyirizwa umusaruro ari na ho habikwa ibikoresho, nyamara imashini zishobora kumara igihe kinini zikora zikaba zashyuha kandi zegeranye n’ibishobora kwaka vuba nka; peteroli, tineri, amarangi na gaze bikaba byatuma kuzimya iyo nkongi bigorana.
Mu bindi bishobora kongera ibyago by’inkongi harimo ihindagurika ry’ibihe mu gihe Isi yugarijwe n’ubushyuhe cyangwa n’ubwiyongere bw’ibikorwa remezo ariko bigakorwa hadakurikijwe amabwiriza agenga kwirinda inkongi.
Ibisabwa ngo inkongi zikumirwe
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi rigaragaza ko mu rwego rwo gukumira inkongi hari ibyo abantu bakwiye kubahiriza haba mu myubakire no kwirinda ibindi bikorwa biteza akaga.
CIP Ndemezo avuga ko umutekano w’inyubako uhera mu igenamigambi hashyirwamo ibikoresho byo kuzimya umuriro nka kizimyamwoto, impuruza yo gutabaza, uburehamwotsi, inzira z’ubuhungiro zabugenewe, kizimyamwoto ngendanwa irimo ifu izimya umuriro, ifite uburemere bukwiranye n’ahantu ikoreshwa, uburyo bwo gutanga amazi yo kuzimya umuriro buhuza n’imiyoboro y’amazi iri mu nyubako ihuzwa n’ibigega by’amazi n’aho amazi afatirwa igihe habaye inkongi, n’imirindankuba.
Mu rwego rwo gukumira inkongi kandi abacuruzi basabwa gutandukanya ibicuruzwa hashingiwe ku miterere yabyo, ibishobora kwaka vuba nka peteroli, tineri n’ibindi bigashyirwa mu bubiko bwabugenewe, imyenda, matela n’ibindi nabyo bigatandukanwa n’ahakorwa resitora.
Ati: “Niba ari ubucuruzi bw’ibintu byaka vuba nka peteroli, tineri n’amarangi bigomba gushyirwa mu bubiko bwabugenewe cyangwa ari imyenda, na yo igatandukanwa n’ahari gaze na resitora.”
Ashimangira ko iyo ibintu bibitswe ahantu hamwe kandi bitabikanwa iyo habaye inkongi umuriro wangiza byinshi kandi kuwuzimya bikagorana.
Polisi y’u Rwanda isaba Abanyarwanda kwirinda imyitwarire ishobora guteza inkongi no kumenya uko bakwitwara mu gihe bahuye n’icyo kibazo, ikabagira inama yo gutunga kizimyamwoto haba mu kazi no mu ngo zabo ndetse bakagira n’akaringiti kabugenewe kazimya gaze mu gihe itombotse.
Isaba kandi ko bakwirinda guhindura inyubako ntibahindure n’uburyo imiyoboro y’amashanyarazi itunganyijwemo kuko bishobora guteza ibyago, kandi igihe batewe n’inkogi bakihutira gutabaza kuko nta kiguzi bisaba.
Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi yibutsa Abaturarwanda ko ntawe ihana kuko yagize ibyago ahubwo aba akeneye ubutabazi bityo badakwiye gushidikanya bagatabaza bahamagara kuri nimero itishyurwa; 111, 112 cyangwa 078831120.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE