Clapton Kibonge yishimiye uko ikinamico nyarwanda yakiriwe muri Amerika

Clapton Kibonge yishimiye uko ikinamico nyarwanda yakiriwe muri Amerika

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime n’ikinamico Clapton Kibonge avuga ko yishimiye cyane ukuntu abantu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), bakunda ikinamico nyarwanda avuga ko ibitaramo byabo byitabirwaga.

Ni bimwe mu byo yatangaje ubwo n’abagenzi be bageraga i Kigali bavuye mu rugendo rwatangiye ku wa 2 Ukwakira 2026, rwari rugamije kubongerera ubushobozi mu mwuga w’ikinamico no kubafasha kunguka ubunararibonye mu mikoranire n’abahanzi bo muri Amerika.

Aganira n’itangazamakuru Clapton Kibonge yavuze ko urwo rugendo rwagenze neza nk’uko bari bararuteganyije, kandi banyuzwe n’uburyo abantu bitabiriye ibitaramo byabo.

Ati “Uko twabiteganyaga ni ko byagenze. Twize amasomo ajyanye no gukina ikinamico. Uretse amasomo twagize, twanahuye n’abantu baho, tubabwira iby’u Rwanda […]. Twakinnye ikinamico inshuro zigera kuri 14. Kubera ko abantu baho bakunda iyi mikino, ibitaramo byacu byitabirwaga n’abantu benshi.”

Akomeza avuga ko zimwe mu ngamaba bagarukanye  harimo gusangiza abo basize ibyo bungukiye muri Amerika. Uretse kunguka ubumenyi, Clapton Kibonge avuga ko uru rugendo rwabafashije no kubaka umubano n’abo bakoranye, ku buryo na bo bateganya kuzasura u Rwanda mu rwego rwo gukomeza ihanahana ry’ubumenyi n’ubunararibonye.

Uretse Clapton Kibonge abandi  bari bajyanye barimo Simon Iyarwema, Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na Shyaka M. Adolphe, bari kumwe muri urwo rugendo rwari rwateguwe ku bufatanye bwa Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre yo muri Memphis, muri Leta ya Tennessee.

Ubu bufatanye buri mu bikorwa bya Mashariki Arts Academy bigamije guhuza abahanzi Nyarwanda n’ibigo mpuzamahanga, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi mu ruganda rw’ubuhanzi.

Biyemeje gusangiza ubumenyi mu gukina ikinamico bakuye muri USA
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gusubiranya ibidukikije byangiritse bisaba gukuba 3 ingamba zo kubibungabunga – ONU 30 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  2. CAF yisubiyeho ku cyemezo cyo gukina CAN buri myaka ine, isubizaho ibiri 30 Ukwakira 2026 Saa 11:43
  3. The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhura baratana ibigwi  30 Ukwakira 2026 Saa 11:23
  4. RDF yatanze ibikoresho byo kwa muganga muri Mozambique 30 Ukwakira 2026 Saa 11:16
  5. USA: Abantu batatu bishwe n’indege ebyiri zagonganiye mu kirere 30 Ukwakira 2026 Saa 10:59