Maj. (Demob) Kubwayo Pierre watahutse mu Rwanda avuye mu mitwe y’iterabwoba harimo FDLR, yashinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakore Abatutsi mu 1994, na FLN yahitanye abaturage i Nyaruguru mu 2019, yagaragaje uburyo yatahutse bigoranye afite ubwoba ko nagera mu Rwanda azahita yicwa.
Mu buhamya yatanze mu biganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byahuje abaturage bo mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, Maj. (Demob) Kubwayo yavuze urugendo rw’imibereho ye n’uko yinjijwe mu gisirikare akiri umwana.
Maj. (Demob) Kubwayo yavukiye mu Murenge wa Musange, Akarere ka Nyamagabe. Yize amashuri abanza i Kaduha, mu 1990 yemererwa kwiga amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi.
Ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye niga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye i Runyombyi. Twahungiye i Burundi, baza gushaka abasore bato bo kwinjiza mu nyeshyamba za CNDD-FDD, ntangira imyitozo ya gisirikare.”
Akomeza avuga ko akigera mu gisirikare bahawe ubutumwa n’amabwiriza by’uko bagiye guhirika ubutegetsi mu Burundi, barangiza bakazaza no guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Inkomoko y’imikoranire ya FDLR na CNDD-FDD yatangiye ubwo Abarundi ba mbere batorezwaga i Gabiro n’izari ingabo za Leta y’u Rwanda FAR mu 1993. Ikindi cyiciro cyatorejwe i Mata mu Burundi mu 1994 aho Ex. FAR yohereje itsinda ryari riyobowena Lt. Col. Gasarabwe, Maj. Nkundimana Diogène, Lt. Muragijimana, Warranty Officer I. Ngerageze Jean, S. Major Uzabakiriho J. Damascene, na Cpl. Sebutimbiri.
Mu nyigisho zose aba Ex. FAR bahaye abarwanyi b’Abarundi, bibandaga cyane ku ngengabitekerezo ya Jenoside kandi imikorere ya CNDD-FDD ni imwe n’iya Ex. FAR.
Ati: “Natunguwe n’uko nasanze mu Burundi imyitozo ya gisirikare itangwa na Ex. FAR. Baduhaye imyitozo ya gisirikare, inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside, kwibasira ibikorwa by’Abatutsi aho biri hose, no kubatoteza. Nabaye mu nyeshyamba za CNDD-FDD imyaka ibiri, ni ukuvuga kuva mu 1994 kugera 1996.”
Kubwayo yavuye i Burundi tariki ya 13 Gicurasi 1996 ajya mu nkambi ya Uvira. Yageze mu Nkambi ya Runingu tariki ya 14 Gicurasi 1996, ayivamo taliki ya 30/8 ajya mu nkambi ya Kagunga, ayivamo tariki ya 19 Ukwakira 1996 ahungira muri Tanzania ahagera tariki ya 7 Ugushyingo 1996.”
Ati: “Nahungiye muri Tanzania, aho nasoreje amashuri yisumbuye muri Kanama 1999, mpava mu Ukuboza 2000 njya muri ‘Forces Spéciales’ za FAC ya DRC, ku butegetsi bwa Laurent Désiré Kabila. Izo ngabo zidasanzwe zari zigizwe n’aba Ex. FAR n’Interahamwe.”
Mu 1998 inyeshyamba za CNDD-FDD zarwaniraga hamwe na Forces Spéciales (FDLR) ku ruhande rwa Laurent Désiré Kabila. Banafatanyije ibikoresho, ibikorwa bya gisirikare, banasangiye umwanzi umwe, hari n’abasirikare b’Abarundi bitoreje mu bigo bimwe n’ingabo zo mu mutwe udasanzwe nka Maj. Gen. Agricole Ntirampeba, Col. Gaston Ntegamaherezo, Col. Dismas bakoreye amahugurwa ya gisirikare mu nkambi ya Lukango i Mbuji-Mayi (Kasai Oriental).
Ati: “Mu kwezi k’Ukuboza 2000 ni bwo ninjiye mu gisirikare cya DRC mpabwa imyitozo ya gisirikare na Cadet, mu kigo cya gisirikare cya Kamina (Base Militaire de Kamina), ariko njyewe nari nsanzwe narayikoze, baduhaga inyigisho z’icengezamatwara n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikindi bahoraga batubwira ko tugomba kurwana tugakuraho ubutegetsi bw’Abatutsi mu Rwanda.”
Kubwayo avuga ko yaje kwitandukanya na FDLR, nyuma y’uko bajyaga bababwira ko batemerewe gushaka abagore, ariko akaza kumenya ko abayobozi babo bafite abagore mu Rwanda ndetse baza no kubasura mu mashyamba ya Congo.
Ati: “Mu 2011 umugore wa Gen. Omega yaje kumusura aturutse mu Rwanda. Naramubonye mpita ntekereza ukuntu twebwe batubuza gushaka, nsanga baba batubeshya.”
Kubera ko abantu bamwe bakomeje kujya batahura ibinyoma bababwira, ariko babyitirira Imana bakavuga ko ari ubuhanuzi bahawe n’Imana, FDLR yaje gucikamo ibice bamwe bashinga CNRD-FLN mu 2016.
Kubwayo yahise yinjira muri FLN, umutwe washinzwe na Irategeka Wilson (Ndagijimana Laurent) n’abandi. FLN yashatse inkunga yo gutera u Rwanda, yifashisha Kubwayo wari waramenyereye i Burundi.
Gen. Wilson Irategeka yatangiye kuvugana na Paul Rusesabagina, Callixte Nsabimana [Sankara] na Twagiramungu Faustin, babaha inkunga y’amafaranga. Kubwayo yakomeje gutata amakuru, ndetse akajya ashyikiriza amafaranga Lt. Gen. Hamada Habimana yoherezwaga na Rusesabagina.
Mu mwaka wa 2018 na 2019 umutwe w’iterabwoba wa FLN (Forces de Libération Nationale), w’Ihuriro rya Politiki MRCD, wagabye igitero mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, bihitana ubuzima bw’abantu icyenda.
Agaruka kuri ibi bitero, Kubwayo yagize ati: “Bampaye misiyo yo kubashakira inzira, kuko nari narabaye i Burundi igihe kinini, njyewe mbabwira ko bidashoboka ko batera u Rwanda. Byatumye nshwana na FLN, mbaha uwitwa Kaporali Sebutimbiri Faustin uvuka ahahoze ari Komini Nshiri muri Nyaruguru, ngo abe ari we ubibafashamo. Ibitero byabaye narasubiye muri DRC.”
Tariki ya 13/12/2019, Kubwayo yafatiwe mu Burundi afungwa ashinjwa kuba maneko w’ u Rwanda.
Ati: “Namaze imyaka ibiri muri gereza i Burundi, taliki ya 19/10/2021, ubwo Leta y’u Burundi yahaga u Rwanda imfungwa nanjye najemo. Kubera ko bajyaga batubwira ko uwinjiye mu Rwanda wese ahita yicwa, nanjye nahise numva bazahita banyica.”
Yongeyeho ko umugore we n’abana bane basigaye i Burundi barabatoteza bashaka kubica.
Ati: “Kubera ko bari baramaze kuvuga ko ndi maneko w’u Rwanda, mu Burundi basigaye nta mutekano bafite.
Bahungiye muri Tanzania ahitwa Kigoma. Ngeze i Mutobo nabwiye ubuyobozi ko umugore wanjye n’abana bane bari muri Tanzania, ntanga imyirondoro n’aho baherereye. Tariki ya 22/11/ 2023, bambwiye ko bageze mu Rwanda bari mu nkambi ya Nyarushishi. Bavuye muri Tanzania banyura i Bujumbura bazanwa na CICR.”
Uko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byafashije Kubwayo
Kubwayo avuga ko akigezwa mu Rwanda yahise ajyanwa mu kigo cy’i Mutobo kinyuzwamo abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ngo bahabwe inyigisho zibafasha gusubira muri sosiyete no mu buzima busanzwe.
Ati: “Nagezeyo ndavuga ngo menya butari bwire, burira, ndavuga ngo ubu baranyica nijoro, ariko ntawankozeho. Nahawe inyigisho zo gukunda Igihugu, abatashye mbere yacu bakaduha ubuhamya bw’uko biteje imbere, nsanga bimwe batubwiraga mu ishyamba ko utashye bamwica ari ikinyoma. Impamvu numvaga ko njyewe uko byagenda kose bazanyica, ni uko numvaga narakoze ibyaha biremereye.”
Arangije igihe cyagenwe i Mutobo tariki ya 23/11/2023, Kubwayo yasubiye mu buzima busanzwe aho avuka i Nyamagabe, ariko asigarana ikibazo cy’uko umugore we n’abana be batanu bazataha. Yari afite impungenge z’uko FDLR izabica nimenya ko bashaka gutaha kuko ntabwo baba bashaka ko hari amakuru y’u Rwanda avugirwa mu nkambi z’impunzi.
Ati: “Ndi mu kigo cya Mutono navuganye n’umuryango wanjye wari i Kasulu muri Kigoma ya Tanzania, mboherereza itike banyura i Makamba mu Burundi baza i Bujumbura, aho CICR Burundi yabavanye ikabageza ku mupaka wa Ruhwa, CICR y’ u Rwanda irabakira ibageza mu kigo cya Nyarushishi tariki ya 22/11/2023.”
Kubwayo ashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ko ifite imiyoborere myiza kandi nta vangura habe no guheza uwo ari we wese.
Ati: “Ubu ndi Umunyarwanda nk’abandi bose, nta kibazo mfite nkora ibikorwa byo kwiteza imbere kandi aho biri ngombwa ntanga umusanzu wo kwiyubakira Igihugu. Ndagira ngo mbwire abantu bakiri mu ishyamba bafashwe bugwate na FDLR ko mu Rwanda ari amahoro. Ni batahe baze dufatanye kubaka urwatubyaye.”
Yahamije ko iyo hatabaho ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge, aba adatanga ubuhamya bw’uko yakize ibikomere akanagirirwa imbabazi na Leta yagambiriye kugirira nabi.








Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE