Umurage Papa Leo XIV yarazwe na se, yawuhaye Kiliziya muri Peru

Umurage Papa Leo XIV yarazwe na se, yawuhaye Kiliziya muri Peru

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakoresheje umurage yasigiwe na se, Louis Prevost, mu gufasha kubaka umusingi w’inyubako ya Kiliziya muri Peru, mu gikorwa cyafashije abaturage kubona aho bajya basengera hahoraho, nyuma y’igihe kirekire bakoresha ahantu hubatswe mu buryo bw’agateganyo.

Ibi bivugwa mu gitabo *“American Pope: Leo XIV’s Road from the South Side of Chicago to Vatican City”, cyanditswe n’abanyamakuru ba NPR, urwego rw’itangazamakuru rw’Abanyamerika, Daniel Burke na Scott Detrow, kivuga ku buzima bwa Papa Leo XIV, kuva akitwa Robert Francis Prevost kugeza ubwo atoranyijwe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi.

Nk’uko iki gitabo kibigaragaza, nyuma y’urupfu rwa se mu Ugushyingo 1997, Papa Leo XIV yatanze umurage yari yasigiwe kugira ngo hishyurwe imirimo yo kubaka umusingi w’inyubako ya Kiliziya yari iri kubakwa mu gace ka Santa Maria muri Peru.

Iki cyari igikorwa gikomeye ku baturage bo muri ako gace, bari bamaze igihe bashaka kubaka Kiliziya, ariko badafite inyubako ibafasha.

Abaturage bari bafite ubutaka bugenewe kubakwaho Kiliziya, ariko kugeza icyo gihe basengeraga mu rusengero rw’agateganyo rwubakishijwe ibiti n’amababi. Abana bicazwaga ku ntebe zegereye imbere, mu gihe abakuru bahagararaga inyuma.

Igihe abaturage bo muri Santa Maria begeraga abihayimana b’ab’Augustin kugira ngo babafashe kubona Kiliziya ihoraho, Papa Leo XIV, wari ukiri umupadiri acyitwa Robert Prevost, yagize uruhare mu gutegura uwo mushinga.

Yafashije mu nyandiko n’ibikoresho byari bikenewe, ariko ntiyashakaga ko abaturage bashingira kuri we cyangwa ku baterankunga bo hanze gusa. Yifuzaga ko na bo bagira uruhare rukomeye mu gushaka inkunga no gushyira mu bikorwa uwo umushinga, kugira ngo bazumve ko iyo Kiliziya ari iyabo.

Nyuma y’urupfu rwa se, umurage yamusigiye wagize uruhare mu kwishyura imirimo yo kubaka umusingi wa beto, uba intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubona inyubako ihoraho yo gusengeramo.

Iki gitabo kandi cyahishuye ibindi bintu by’ingenzi utari uzi kuri Papa Leo XIV

Usibye inkuru y’umurage yasigiwe na se, igitabo “American Pope: Leo XIV’s Road from the South Side of Chicago to Vatican City”, kigaruka ku bindi bihe byihariye byaranze ubuzima bwa Papa Leo XIV, birimo uko yitaga ku muryango we, ubuzima yigeze gutekereza kubamo n’uko yakiriye amakuru y’uko ashobora gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika.

Yakoraga ingendo ndende ajya kureba nyina wari urwaye kanseri, nyuma ayobora Misa yo kumusezeraho

Mu gihe yari umumisiyoneri muri Peru, Papa Leo XIV yagorwaga no kuba kure y’umuryango we wari utuye muri Leta ya Illinois, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo gihe, kuvugana kuri telefoni mpuzamahanga byari bihenze, mu gihe amabaruwa yashoboraga kumara ibyumweru ataragera ku bo yandikiwe.

Muri Gashyantare 1984, nyina Mildred Prevost bamusanganye kanseri, atangira kuvurwa hakoreshejwe chimiothérapie. Abaganga bari baratekereje ko ashobora kumara andi mezi atandatu, ariko ubuvuzi bwari bukiri mu igeragezwa bwamufashije kubaho igihe kirekire kurushaho.

Ubuzima bwe bumaze kuzamba mu 1989 no mu 1990, umuhungu we muto yakoraga ingendo hagati ya Peru na Illinois, atazi niba buri rugendo agiye kumureba ari urwa nyuma.

John Prevost, mukuru wa Papa Leo XIV, yabwiye abanditsi b’igitabo ko hari igihe umuryango wabonaga nyina asa n’ugiye gupfa, Papa agahita aza kumureba, ariko nyuma akoroherwa, agasubira muri Peru.

Muri Kamena 1990, umuryango wamenye ko nyina atari agisigaje igihe kinini cyo kubaho. Robert yakoze urugendo rwa nyuma, amara hafi ye amanywa n’ijoro kugira ngo atazapfa ari wenyine.

Nyina Mildred yapfuye ku wa 18 Kamena 1990, afite imyaka 77, muri Chicago Heights. Umuhungu we yayoboye Misa yo kumusezeraho yabereye kuri Kiliziya ya St. Mary.

Aho ni na ho, imyaka icumi mbere yaho, nyina yari yarapfukamye kugira ngo ahabwe Ukarisitiya n’umuhungu we wari umaze guhabwa ubupadiri.

Yigeze gutekereza ku buzima bwo kugira umugore n’abana

Nubwo Papa Leo XIV yatangiye kwitegura ubupadiri afite imyaka 13, ntiyigeze abura gutekereza ku bundi buzima yashoboraga kugira.

Abanditsi b’igitabo bagaragaza ko hari igihe yatekerezaga ku buzima busanzwe burimo kugira umugore n’abana, nk’ubwo ababyeyi be bari babayemo i Dolton, muri Illinois.

Mu gihe yigaga muri Villanova University, ntiyakundaga gukundana n’abakobwa nk’uko bamwe mu bari barimo kwitegura kuba abapadiri babigenzaga. Icyakora, yakundaga kujya mu birori, ndetse rimwe yambara nk’umunyarwenya Groucho Marx mu birori bya Halloween, yambaye ubwanwa bunini kandi afite itabi rirerire ryakoreshwaga nk’umutako.

Yatekerezaga ko kuba Umunyamerika byamubuza gutorerwa kuba Papa

Mbere y’uko abakaridinali bateranira gutora Papa mushya, Robert Prevost yatekerezaga ko amahirwe yo gutorerwa uwo mwanya yari make, bitewe n’uko akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yari yarasomye ikiganiro Cardinal Blase Cupich, wari Ariki Episkopi wa Chicago, yahaye ikinyamakuru “Chicago Sun-Times”  , aho yavuze ko gutora Umunyamerika byari kuba ibintu bitoroshye bitewe n’imbaraga za politiki, ubukungu n’igisirikare igihugu cye gifite.

Yakomeje gusubiza ubutumwa bw’inshuti ze za kera kandi agumana urwenya

Nubwo inshingano ze zahindutse, Papa Leo XIV yakomeje kugirana umubano n’inshuti ze za kera.

Abahoze bamwigisha mu mashuri yisumbuye, abo biganye mu mashuri abanza ndetse n’abapadiri bo muri Peru batangazwaga n’uburyo yabasubizaga ubutumwa kuri Email, WhatsApp cyangwa ubutumwa bugufi mu masaha make cyangwa mu minsi mike.

Mbere yo kuba Papa, yakundaga gusoza ubutumwa yanditse agira ati “Peace and love, Bob”, bisobanuye ngo “Amahoro n’urukundo, Bob”. Amaze kuba Papa, yatangiye gusoza ubutumwa  agira ati “Leone PP. XIV”.

Yakomeje kandi kugira urwenya. Igihe umwe mu bahoze bamuyobora yamubazaga uko abasha kurya amakaroni yambaye imyambaro y’umweru buri munsi, yamusubije ati “Ndabyitondera cyane”.

Papa Leo XIV, amazina ye asanzwe ni Robert Francis Prevost, yavukiye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 14 Nzeri 1955. Yinjiye mu muryango w’Ab’Augustin mu 1977, nyuma yaje koherezwa muri Peru mu 1985, aho yamaze imyaka myinshi akora ivugabutumwa n’ibikorwa byita ku bakirisitu.

Ku wa 8 Gicurasi 2025, Robert Francis Prevost yatorewe kuba Papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika, ahitamo izina rya Leo XIV, aba Umunyamerika wa mbere ubaye Papa, ahitamo izina rya Leo XIV.

Robert Francis Prevost yatorewe kuba Papa wa 267 wa Kiliziya Gatolika , ku wa 8 Gicurasi 2025, ahitamo izina rya Leo XIV, aba Umunyamerika wa mbere uhawe uwo mwanya, ahitamo izina rya Leo XIV
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Indashyikirwa batumiye Massamba n’Itorero Inyamibwa muri ‘Gakondo Iganze’ 29 Ukwakira 2026 Saa 14:20
  2. Abanyarwanda 251 batahutse bavuye muri RDC 29 Ukwakira 2026 Saa 14:07
  3. Impamvu abayobozi b’Akagari babaye 3 aho kuba 2 29 Ukwakira 2026 Saa 12:11
  4. Ronaldo yahigitse Messi mu matora y’igihembo cyahize ibindi bya Ballon d’Or 29 Ukwakira 2026 Saa 12:02
  5. Umuhanzi Nizzo Kaboss agiye gutangira gukina filime 29 Ukwakira 2026 Saa 11:05