MINAGRI igiye guha aborozi ingemwe miliyoni 15 z’urubingo 

MINAGRI igiye guha aborozi ingemwe miliyoni 15 z’urubingo 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko igiye gutanga ingemwe z’urubingo miliyoni 15 ruzwi nka Juncao, ruzaterwa hirya no hino mu gihugu, kugira ngo zifashe aborozi guhinga ubwatsi bw’amatungo no guhangana n’ikibazo cy’ibura ryabwo.

Muri izo ngemwe, izigera kuri miliyoni ebyiri zizahabwa aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, ari na ho iki gikorwa cyatangirijwe.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga igihembwe cyo guhinga ubwatsi mu Karere ka Nyagatare.

Iki gikorwa MINAGRI igifatanyamo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO), kigamije gufasha aborozi kubona ubwatsi buhagije, cyane cyane mu bihe by’izuba, aho ibura ryabwo rigira ingaruka ku buzima bw’amatungo no ku musaruro w’amata.

Dr. Uwituze  yavuze ko nubwo aborozi bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukora ubworozi bwa kinyamwuga, bakomeje guhura n’imbogamizi zirimo kubura ibyo kugaburira amatungo.

Yagize ati: “Aborozi bacu bamaze gusobanukirwa ko bagomba gukora ubworozi bwa kinyamwuga, ubworozi bubinjiriza amafaranga. Mu mbogamizi zagaragaye muri uyu mwuga harimo ikibazo cyo kugaburira amatungo, cyane cyane aho mu gihe cy’izuba usanga hari aborozi bapfusha inka kubera kubura icyo zirisha.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu MINAGRI yashyizeho gahunda yo gufasha aborozi kubona imbuto z’ubwatsi no kubaherekeza mu kubuhinga.

Ati: “Ni muri urwo rwego rero, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, hashyizweho gahunda yo gufasha aborozi guhinga ubwatsi, tukabafasha kubona imbuto zabwo ndetse tukanabaherekeza mu buryo bwo kubaha ubujyanama mu kubhinga. 

Ubu tugiye gutanga imbuto y’urubingo igera kuri miliyoni 15 mu gihugu hose. Aha twatangiriye muri Nyagatare, tukaba twabazaniye ingemwe miliyoni ebyiri.”

Yasabye aborozi kwitabira iyi gahunda, bagahinga ubwatsi buhagije kugira ngo babashe kugaburira amatungo yabo, bongere umukamo kandi binjize amafaranga.

Ati: “Turabasaba kwitabira iyi gahunda yo guhinga ubwatsi Leta ibahaye, hanyuma namwe mukazaha bagenzi banyu igihe muzaba mwasaruye. Bizatuma benshi babugeraho, biduhe umukamo mwinshi twifuza, bityo n’aborozi bibinjirize amafaranga.”

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje ko iyi gahunda izabafasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi, cyatumye bamwe bahomba inka mu gihe cy’izuba giheruka.

Njenje Steven yavuze ko bishimiye inkunga ya Leta, ashimangira ko ibihe by’izuba byabigishije ko ubworozi budakwiye gushingira gusa ku mvura.

Yagize ati: “Ni ukuri turashima uburyo Leta ishyigikira ubworozi bwacu. Iyi gahunda turayitabira ku bwinshi kuko ije dusohotse mu cyanda cyabaye kirekire, inka zacu zigapfa twabuze ubwatsi. 

Iki kibazo twahuye na cyo muri iyi mpeshyi cyaduhaye isomo ko nta mworozi ukwiye korora acungira ku kirere gusa ngo aragire imvura. Iyo itaguye inka zishira. Tugiye guhinga ubu bwatsi kandi neza.”

Kayisire Deny na we yavuze ko biteguye guhinga ubwatsi kugira ngo bahindure imikorere, bave ku bworozi bwa gakondo bajye ku bworozi bufatwa nk’ishoramari.

Ati: “Twiteguye guhinga ubwatsi tukorora mu buryo bugezweho, tukava ku bworozi bwa gakondo tugakora ubworozi nk’ishoramari. 

Leta imaze kutugezaho bimwe mu bikorwa by’ingenzi bizadufasha muri ubu bworozi, igisigaye ni ugushyiraho akacu tugakora.”

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko ibikorwa byo gushyigikira abahinzi n’aborozi bizakomeza, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gufasha igihugu kwihaza mu biribwa.

Mu Karere ka Nyagatare, biteganyijwe ko urubingo ruzahingwa kuri hegitari 125, hakoreshejwe ingemwe miliyoni ebyiri zatanzwe. Nyuma y’amezi atandatu, hazatangwa izindi ngemwe miliyoni enye.

Iki gikorwa cyo gutanga ingemwe z’urubingo cyatangirijwe ku borozi bari bamaze gutegura ubutaka, kugira ngo bahite bazitera.

Hatangijwe ibikorwa byo gutera ubwatsi hatangwa ingemwe z’urubingo zigera kuri miliyoni mu karere ka Nyagatare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Clapton Kibonge yishimiye uko ikinamico nyarwanda yakiriwe muri Amerika 30 Ukwakira 2026 Saa 12:03
  2. CAF yisubiyeho ku cyemezo cyo gukina CAN buri myaka ine, isubizaho ibiri 30 Ukwakira 2026 Saa 11:43
  3. The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhura baratana ibigwi  30 Ukwakira 2026 Saa 11:23
  4. RDF yatanze ibikoresho byo kwa muganga muri Mozambique 30 Ukwakira 2026 Saa 11:16
  5. USA: Abantu batatu bishwe n’indege ebyiri zagonganiye mu kirere 30 Ukwakira 2026 Saa 10:59