CAF yisubiyeho ku cyemezo cyo gukina CAN buri myaka ine, isubizaho ibiri

CAF yisubiyeho ku cyemezo cyo gukina CAN buri myaka ine, isubizaho ibiri

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yisubiyeho ku cyemezo ryari yarafashe cyo kujya ritegura Igikombe cya Afurika (CAN) buri myaka ine, yemeza ko rizakomeza gukinwa buri myaka ibiri nk’uko byari bisanzwe.

Mu Ukuboza 2025, ni bwo Komite Nyobozi ya CAF yari yatangaje ko kuva mu 2028, Igikombe cya Afurika kizajya kiba buri myaka ine. Icyo cyemezo nticyakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru, bagaragaza ko gishobora kugabanya agaciro n’amahirwe yo guteza imbere iri rushanwa.

Icyakora, mu myanzuro y’Inama ya Komite Nyobozi ya CAF yabereye muri Cap-Vert tariki ya 8 n’iya 9 Ukwakira 2026, hemejwe ko CAN izakomeza gukinwa buri myaka ibiri, aho kuba buri myaka ine yari yateganyijwe.

Perezida wa CAF, Dr. Patrice Motsepe, yavuze ko iki cyemezo kigamije guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, kurengera inyungu z’ibihugu 54 bigize iri shyirahamwe ndetse n’iz’abakinnyi b’Abanyafurika bakina mu makipe yo hanze y’umugabane.

Yagize ati: “Icyemezo cya Komite Nyobozi ya CAF cyo guteganya ko CAN ikinwa buri myaka ibiri cyashingiye ku gushaka guteza imbere, kurengera no kubungabunga inyungu z’umupira w’amaguru muri Afurika, iz’ibihugu 54 bigize CAF, ndetse n’iz’abakinnyi b’Abanyafurika bakina mu makipe yo hanze y’umugabane wacu.”

Yakomeje avuga ko CAF yari ifite impungenge ku gihe cyashoboraga gukenerwa kugira ngo irushanwa rishya rya Africa Nations League, ryari riteganyijwe gusimbura CAN, ritangire gutanga umusaruro ugaragara.

Ati: “Twari duhangayikishijwe kandi n’imyaka myinshi yashoboraga gukenerwa mbere y’uko irushanwa rishya rya Africa Nations League, ryari riteganyijwe kuba risa na CAN kandi rigakinwa buri myaka ibiri, ritangira gutanga umusanzu ukomeye mu bijyanye n’amafaranga no guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika, ndetse no gutuma amarushanwa ya CAF arushaho guhangana ku rwego mpuzamahanga no kwigira mu rwego rw’amikoro.”

CAN 2027 izabera mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba ari byo Kenya, Tanzania na Uganda, mu mpeshyi y’uwo mwaka.

Nyuma y’iryo rushanwa, izakurikiraho ziteganyijwe mu 2028, 2031 na 2033. Mu 2030 nta CAN izaba, bitewe n’uko muri uwo mwaka hazaba Igikombe cy’Isi.

CAF yisubiyeho ku cyemezo cyo gukina CAN buri myaka ine, isubizwa ku myaka ibiri isanzwe
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Gusubiranya ibidukikije byangiritse bisaba gukuba 3 ingamba zo kubibungabunga – ONU 30 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  2. Clapton Kibonge yishimiye uko ikinamico nyarwanda yakiriwe muri Amerika 30 Ukwakira 2026 Saa 12:03
  3. The Ben na Diamond Platinumz bongeye guhura baratana ibigwi  30 Ukwakira 2026 Saa 11:23
  4. RDF yatanze ibikoresho byo kwa muganga muri Mozambique 30 Ukwakira 2026 Saa 11:16
  5. USA: Abantu batatu bishwe n’indege ebyiri zagonganiye mu kirere 30 Ukwakira 2026 Saa 10:59