Mu gihe u Rwanda na Turkey bikomeje gushimangira umubano ushingiye kuri dipolomasi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi yashimye uburyo umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi uhagaze neza kandi ukomeje kwaguka.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yatangaje, Dr. Kaitesi yabivugiye i Kigali ku mugoroba wo ku ya 29 Ukwakira 2026, aho yifatanyije na bamwe mu bayobozi ba Ambasade ya Turkey mu Rwanda, mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 103 ya Repubulika y’icyo gihugu.
Umubano w’u Rwanda na Turkey ukomeje kwaguka no gushimangirwa binyuze mu bufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, ibikorwa remezo, uburezi, umutekano, ubuzima, ubuhinzi n’ikoranabuhanga.
Ibihugu byombi bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka myinshi. Ambasade ya Turkey yatangiye imirimo yayo i Kigali mu mwaka wa 2014, mu gihe u Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo i Ankara, umurwa mukuru wa Turkey, mu 2013.
Ku wa 22 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Turkey. Urwo ruzinduko rwari urwa mbere rwa Perezida w’igihugu hagati y’ibihugu byombi, rukaba rwaragize uruhare mu gukomeza kwimakaza umubano n’ubufatanye bwabyo.
Kugeza ubu, u Rwanda na Turkey bimaze gusinyana amasezerano atandukanye y’ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo ubufatanye rusange, ubwikorezi bwo mu kirere, ingabo n’inganda zazo, umutekano, uburezi, ubukungu, ubucuruzi, imisoro, dipolomasi, ishoramari, ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo, umuco, siporo, ubuzima, siyansi, ikoranabuhanga, guhanga udushya n’itumanaho.
Amasosiyete atandukanye y’ubucuruzi y’ibigo byo muri Turkey byagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini y’ibikorwa remezo n’ingufu mu Rwanda.
Mu bikorwa byubatswe n’ibyo bigo harimo Kigali Convention Centre, BK Arena no kuvugurura Stade Amahoro n’ibikorwa remezo biyikikije.
Byanagize uruhare mu iyubakwa ry’inyubako z’ibigo bya Leta n’ibigo by’amashuri makuru na za kaminuza. Mu rwego rw’ingufu, ibigo byo muri Turkey byanagize uruhare mu iyubakwa ry’uruganda rutanga amashanyarazi rukoresha nyiramugengeri.
Iyi mishinga igaragaza uruhare rw’abashoramari bo muri Turkey mu bikorwa bigamije guteza imbere ibikorwa remezo n’ubushobozi bw’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, ikigo cy’indege cya Turkish Airlines gikora ingendo za buri munsi zihuza Turkey na Kigali, bikorohereza ingendo z’abagenzi n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi no mu Karere.
Ku bijyanye n’umuco n’uburezi, Ikigo cya Yunus Emre Institute kimaze kwakira abanyeshuri biga ururimi rw’Igiturukiya no gutegura ibikorwa bitandukanye by’umuco i Kigali kuva mu 2021.
U Rwanda kandi rukomeje kungukira muri gahunda za buruse za Turkey zigenewe abanyeshuri b’abanyamahanga. Izo buruse zitangwa binyuze muri gahunda z’Ikigo gishinzwe abanyamahanga n’imiryango ifitanye isano na Turkey ndetse n’Urwego rushinzwe amashuri makuru muri Turkey.
Kuva mu mwaka wa 1992, Turkey imaze gutanga buruse zo muri gahunda ya Turkey Scholarships ku banyeshuri b’Abanyarwanda 285, bagize amahirwe yo gukomeza amasomo yabo mu mashuri makuru na za kaminuza zo muri icyo gihugu.
Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Turkey bunashingira ku masezerano, n’imigenderanire y’abayobozi, ishoramari n’imikoranire mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi bikomeje kwagura amahirwe y’ubufatanye mu bukungu, uburezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’indi mirimo ifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE