Impamvu Indashyikirwa batumiye Massamba n’Itorero Inyamibwa muri ‘Gakondo Iganze’

Impamvu Indashyikirwa batumiye Massamba n’Itorero Inyamibwa muri ‘Gakondo Iganze’

Itsinda ry’abaririmbyi Indashyikirwa, rikora umuziki wa gakondo nyarwanda, ryasobanuye ko ryahisemo gutaramana na Massamba Intore n’Itorero Inyamibwa kugira ngo ritange umuziki gakondo w’umwimerere, utavangiye n’uburyo bugezweho bwo gucuranga.

Iri tsinda risanzwe ritegura igitaramo ngarukakwezi ryise Gakondo Iganze, rivuga ko muri uku kwezi ryifuza kwibanda ku muco nyarwanda n’umwimerere w’umuziki gakondo, aho kwibanda gusa ku ndirimbo gakondo zicuranzwe mu buryo bugezweho.

Ibi byasobanuwe n’umuvugizi w’iri tsinda, Sam Inkuba, mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, aho yavuze ko igitaramo cyo muri Ukwakira kizibanda ku njyana gakondo nyarwanda y’umwimerere.

Yagize ati: “Massamba Intore ni umutoza w’urucyerereza, ndetse bamwe muri twe yaradukojeje. Gukorana na we rero ni ugutanga uburyohe burushijeho, ni nko kongera ikirungo mu byo kurya.”

Inkuba yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho kwibanda ku mwimerere w’umuziki gakondo, bahisemo no gutumira Itorero Inyamibwa kugira ngo abazitabira igitaramo bazaryoherwe n’umuco nyarwanda mu buryo bwawo bw’umwimerere.

Ati: “Gushyiramo Itorero Inyamibwa ni muri bwa buryo bwo kwibanda ku mwimerere wa gakondo, kuko igitaramo cyitwa ‘Gakondo Iganze’. Urumva izina ry’igitaramo rigomba guhura n’ibyo dutaramira abakitabiriye.

Kubonamo Itorero Inyamibwa bisobanuye kubona wa muzi wa gakondo, abantu bakongera bakumva umurindi w’intore, bakumva amayugi, bakabona abakobwa bashyaya, ni byo twifuzaga.”

Indashyikirwa ivuga ko intego y’ibi bitaramo ari uguhuza abahanzi b’umuziki gakondo bo mu kiragano gishya n’abo mu bihe byashize, kugira ngo abato barusheho kumenya indirimbo gakondo, banahabwe umwanya wo guhanga izabo.

Iri tsinda rigiye gutaramana na Massamba Intore n’Itorero Inyamibwa nyuma y’ibitaramo bibiri biheruka, ryatumiwemo umuhanzi Ruti Joel.

Igitaramo Gakondo Iganze giteganyijwe ku wa 31 Ukwakira 2026, muri Kigali Universe, aho hazaba hari n’abacuranzi b’ibicurangisho gakondo birimo inanga n’umuduri.

Massamba Intore n’Inyamibwa bazatarama muri ‘Gakondo iganze’
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Shema Fabrice wayoboye FERWAFA yijeje ko atazajya kure y’umupira w’amaguru  29 Ukwakira 2026 Saa 14:38
  2. Abanyarwanda 251 batahutse bavuye muri RDC 29 Ukwakira 2026 Saa 14:07
  3. Umurage Papa Leo XIV yarazwe na se, yawuhaye Kiliziya muri Peru 29 Ukwakira 2026 Saa 13:06
  4. Impamvu abayobozi b’Akagari babaye 3 aho kuba 2 29 Ukwakira 2026 Saa 12:11
  5. Ronaldo yahigitse Messi mu matora y’igihembo cyahize ibindi bya Ballon d’Or 29 Ukwakira 2026 Saa 12:02