Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza inshingano bazijyanisha n’ibihe bigezweho

Perezida Kagame yasabye abayobozi kunoza inshingano bazijyanisha n’ibihe bigezweho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye guhora bisuzuma no gutekereza ku buryo barushaho kunoza imikorere, bijyanye n’impinduka z’ibihe n’inshingano baba bafite.

Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bakuru baherutse gushyirwa mu nshingano zitandukanye, mu muhango wabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Perezida Kagame yashimiye abo bayobozi kuba bemeye inshingano zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, abibutsa ko uko ibihe bihinduka ari na ko hakenewe kwisuzuma no guhindura imikorere. Yagize ati: “Hari abarahiye ari bwo bwa mbere cyangwa se abari mu zindi nzego ziteza imbere Igihugu, birumvikana birazwi ntabwo ari ngombwa kubisubiramo.

Iteka ibihe biha ibindi, umwaka ushira tujya mu wundi mushya, ari inshingano twaba dusanzwe turimo n’izindi nshya duhamagariwe. Icy’ingenzi cyane ni uguhitamo kwisuzuma ubwacu, tumenya ibihe twabikoraga dute? Ibi bindi se tugiyemo biradusaba igihe kingana iki?”

Yashimangiye ko kwisuzuma no guharanira kunoza imikorere ari inshingano ireba abayobozi bose, kugira ngo bajyane n’ibihe kandi bakomeze kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Mu bayobozi barahiye harimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith wagizwe Umusenateri, Mukashyaka Claudette wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Wungirije.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Uwacu Julienne yarahiye
Senateri Uwizeye Judith yarahiye
Umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Huye: Abajyanama batowe biyemeje guteza imbere umujyi wa Huye 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:19
  2. Kayonza: Abajyanama b’Akarere batowe biyemeje guhangana n’ibidindiza iterambere ry’imiryango 21 Ugushyingo 2026 Saa 22:03
  3. Rayon Sports yanganyije na APR FC 21 Ugushyingo 2026 Saa 21:25
  4. Musanze: Bifashishije ibimene by’amacupa bakora amakaro biteza imbere 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:26
  5. Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare basuye Akarere ka Nyagatare 21 Ugushyingo 2026 Saa 18:15