Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Col (Rtd) Ndamage Donat avuga ko nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zafashije mu gikorwa cyo kugarura amahoro muri icyo gihugu , umubano w’ibihugu byombi ari ntamacyemwa.
Yavuze ko ibyo byanashimangiwe n’amasezerano yasinywe (Status of Force Agreement), akaba yaramaze kuvugururwa agena imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Mu kiganiro yahaye RBA, Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambike yavuze ko kugeza ubu ubuzima muri icyo gihugu bwagarutse, ahanini biturutse ku bushake n’imbaraga Abanyarwanda bashyizemo bafatanyije na Mozambique.
Yavuze inzego z’umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mu kubungabunga amahoro, ku buryo mu turere tumwe tw’icyo gihugu, nibura hari aho 90% by’abaturage basubiye mu mitungo yabo bari barataye bitewe n’umutekano muke bari baratejwe n’imitwe y’iterabwoba yahungabanyije umutekano waho.
Ati: “Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Mozambique umeze neza kandi ni ntamacyemwa, nibura abana bariga, abantu barema amasoko, imodoka ziragenda, amasosiyete akora imirimo yo gucukura gaze yasubukuye imirimo iragenda neza ku buryo imirimo igeze ku kigero cya 40% n’abari barataye imitungo yabo abasaga 90% basubiye mu byabo”.
Yavuze ko n’imikoranire n’inzego z’umutekano imeze neza kuko mu minsi ishize, hari ingabo za Mozambique zigera kuri 500 zahuguwe n’ingabo z’u Rwanda.
Ku birebana n’iterambere ry’umuco w’Abanyarwanda baba muri Mozambike, Amb. Col. (Rtd) Ndamage avuga ko Abanyarwanda baba muri Mozambike bishimira ko abana babo ubu begerejwe amashuri babifashijwemo na Ambasade bakiga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Kugeza ubu hakaba hari abasaga 50 batangiye ayo masomo, avuga ko vuba aha bazakomeza imikoranire n’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze (REB), aho bazafashwa kubona imfashanyigisho n’integanyanyigisho ku buryo bw’iyakure.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE