Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko

Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko

Kuba hari udukoko twubaka ubudahangarwa, ugasanga imiti ntikibasha guhangana natwo, akenshi bituruka ku mikoreshereze mibi y’imiti harimo kuba idakoreshwa ku gipimo cya ngombwa, ntikoreshwe mu kuvura indwara nyazo kimwe no kutayimara.

Ubudahangarwa bw’udukoko ku miti bubaho ku bantu, ku matungo kimwe n’ibihingwa nk’uko bitangazwa n’impuguke mu gihe imiti yakoreshejwe nabi.

By’umwihariko ku bantu, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Serivisi z’Ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Mukagatare Isabelle yavuze ko gufata nabi imiti bituma udukoko twubaka ubudahangarwa, imiti ntibe igishoboye kuvura, kandi byica bucece kurusha ko iyo ari icyorezo gihagurukirwa bwangu.

Ati: “Ubudahangarwa bw’udukoko ni ikibazo kiri ku Isi yose, ni ikibazo gifite umwihariko, twasanga tugeze mu cyorezo cyica bucece kuko ntigisakuza, ugira utya ukarwara, bakakuvura bitandukanye n’ibyorezo ho biruka bakakuvura, ukaba wakira cyangwa bikanga, ariko iyi yo yica bucece.

Urugero Umwaka wa 2019, hari ubushakashatsi bwagaragaje ko habaye imfu zisaga 8 000 zaturutse ku dukoko dufite ubudahangarwa, hakaba n’ubundi butandukanye bwagaragaje ko hari udukoko twa bagiteri tumwe na tumwe imyaka yashize tutagiraga ubudahangarwa dukunze kuba turi muri za ‘infections’.

Yakomeje asobanura ko gufata ibipimo muri laboratwari ari byo bituma hanagenwa umuti ukwiye ku bwoko bw’udukoko.

Ati: “Nko muri laboratwarii, hari igihe umurwayi atanga ikizamini (inkari) tugapima ibyo dupima bikakwereka ko ari agakoko runaka, wakabona ugashyiramo imiti runaka ukabona umuti. Hashize imyaka 20, wasangaga ubonye agakoko, bagiteri ugasanga kavurwa n’imiti yose washyizeho ariko ubu ibyo dusigaye tubona hari igihe ushyiraho imiti irenga 10, ugasanga ntikora hasigaye umwe wonyine ukora ushobora kuvura iyo ndwara.”

Dr. Mukagatare yakomeje agaragaza ko guhashya ubudahangarwa bw’udukoko bisaba ubufatanye.

Ati: “Abahanga mu by’imiti bari muri sisitemu yabafasha mu nzego z’ubuzima, abaganga, abaforomo, ndetse nabo muri laboratwari n’abahanga mu by’imiti bagakorera hamwe ngo twese hamwe turebe ubudahangarwa bw’udukoko budakomeza gukwirakwira.”

Nta tandukaniro rinini hagati y’abantu n’amatungo ku miti

Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu y’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Rukundo Jean Claude yavuze ko nta tandukaniro riinini riri hagati y’abantu n’amatungo, uretse ibipimo by’imiti.

Yagize ati: “Nta kinyuranyo kiri hagati y’amatungo no ku muntu iyo bigeze ku muti, ubundi itandukaniro ni ikigero cy’umuti ukoreshwa n’uburyo uwo muti bawugenza ngo ushobore kumva utakubangamiye mu kanwa no kugera aho ugomba kugera ku buryo bwihuse. Muri rusange usanga ibiwugize ari kimwe.”

Hari uburyo agakoko kihinduranya (mutation), bigatuma umuti wari usanzwe uhangana nako uba utakibishoboye.

Ati: “Umuti ukora ku buryo bwihariye kuri ka gakoko, inyuma kuri ka gakoko cyangwa imbere, iyo kikanze umuti gashobora guhindura bimwe mu bikoze agahu kako, ku buryo umuti nuza utamenya aho ugomba gufatira, ka gakoko ugasanga katacyumva wa muti.”

Yakomeje asobanura ubudahangarwa buvuka ku gakoko runaka kagahererekanwa, ari hagati y’amatungo ubwayo, abantu n’ibidukikije.

Yagize ati: “Ubukoko burambukiranya, butitaye kuba ari umuntu cyangwa ari itungo, akaba ari naho bishobora kuba ari mu itungo cyangwa umuntu, mu bihe bitandukanye, udukoko dusohoka mu itungo, mu muntu se bukisanga hanze ugasanga kavuye mu itungo runaka kakajya mu bidukikije, ejo umuntu yahanyura urugero asoroma imboga kakamwinjiramo.

Urwo ruhererekane bidusaba ko turwanyiriza hamwe icyo kibazo. Muganga ntiyabirwanyiriza ku ruhande rumwe kuko udukoko ntitugira umupaka, aho kabonye kajya aho bityo bisaba imikoranire y’abakora mu buzima mu buryo bwagutse.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urugaga rw’abahanga b’imiti, Ntirenganya Remy Pacifique yagarutse ku miti asobanura ko igihe hatafashwe ibipimo ngo itangwe ijyanye n’uburwayi, ivure indwara izwi kandi inabikwe neza bituma udukoko twubaka ubudahangarwa.

Yagize ati: “Abahanga mu by’imiti na bo bari mu cyiciro kimwe n’abafasha mu buzima, cyangwa abaganga, tubabone mu ishusho y’abatanga serivisi z’ubuzima, gufasha sosiyete ngo indwara zivurwe [….] bwa mbere na mbere batozwa kurengera umurwayi, agahabwa umuti ukwiye, ukamugira n’inama mu kuwukoresha muri izo gahunda ngo bwa burwayi buzakire”.

Aba bahanga bose bahuriza ku kuba abantu basabwa gufata neza imiti bandikiwe n’abaganga kuko ari yo iba ihuye n’uburwayi, bakubahiriza inama bagirwa zitandukanye, ari uburyo bwo kunywa imiti bakubahiriza igihe cyo kuyinywa n’igipimo, bakirinda kuyicikiriza no kuyisangira kandi  bakayibika neza mu buryo bwagenwe, kugira isuku no kwikingiza indwara bigabanya kwandura no gukenera imiti myinshi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abayobozi 36 ba Polisi barahugurwa ku miyoborere no kurwanya ruswa 24 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  2. The Ben na Andy Bumuntu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:58
  3. Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:25
  4. Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:55
  5. Kwirinda inkongi bigomba gutekerezwaho kuva inyubako itangiye kubakwa– MINALOC 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:12