Sekanyange yatorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yizeza guteza imbere ubukungu

Sekanyange yatorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yizeza guteza imbere ubukungu

Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo murri manda y’imyaka 5 iri imbere,  yasezeranyije abanyagatsibo kuzita ku mpinduka ziganisha  ku iterambere n’imibereho myiza yasezeranije abanyagatsibo kuzita ku mpinduka ziganisha  ku iterambere n’imibereho myiza.

Nyuma yo gutorerwa inshingano nshya Sekanyange Jean Leonard avuga ko agiye gushyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza ndetse no mu bikorwa by’ihutisha ubukungu n’iterambere.

Yagize ati:”Nari nsanzwe nkora nk’uwungirije aho nigiye byinshi k’uwanyoboraga. Nanjye niteguye gufata neza inkoni y’ubuyobozi ngaharanira kugira aho nkura abaturage nkagira aho mbageza. Mfatanyije n’abandi tuzakorana ndetse n’abaturage ba Gatsibo ubwabo,tuzashyira imbaraga mu bikorwa bihindura imibereho y’umuturage duharanira ko akora agatera imbere, tumufasha gukemura ibibazo, kumugezaho ibyo amategeko amwemerera  n’ibindi.”

Mu bandi batorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo harimo Mwumvaneza Didace watorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu gihe Nyiranshuti Xaverine yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Mu Turere dukikije Akarere ka Gatsibo i Kayonza, hatowe Hategekimana Fred,  Akarere  Nyagatare hatorwa Kakooza Henry, Ngoma hatowe Niyonagira Anathalie wari usanzwe ayobora Akarere ka Ngoma.

Bamwe mu bagize Inteko itora bavuga ko imyaka itanu Sekanyange amaze ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yitwaye neza ndetse abereka icyizere kibaganisha aheza bashingiye ku bikorwa yagizemo uruhare.

Bagaza Tom yagize ati: “Mu byo dushimira uyu mugabo ni uko mu gihe tumaranye hari byinshi twagezeho birimo ibikorwa remezo, aho akarere kazamuye igipimo cy’amazi kari kariho, hakorwa imihanda hongerwa uburyo bwo kugeza ifumbire ku bahinzi idakerewe.Ibi byose byatumye ubukungu bw’umuturage buzamuka aho dufite icyizere ko bizarushaho kuba byiza muri iyi manda tumutoreye.”

Mukanyirigira Jane na we yagize ati: “Umuyobozi w’Akarere tubonye tuzamuba hafi kandi tumufashe kugera ku cyerekezo twifuza.Turabizi ko asanzwe ari umukozi kuko twari tumaranye imyaka itanu muri uru rugendo rw’iterambere.”

Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko 24 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  2. Abayobozi 36 ba Polisi barahugurwa ku miyoborere no kurwanya ruswa 24 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  3. The Ben na Andy Bumuntu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:58
  4. Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:25
  5. Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:55