Hatangajwe abahanzi bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL

Hatangajwe abahanzi bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL

Mu gihe habura amasaha make kugira ngo imikino y’Irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza muri Basketball (BAL), abahanzi bazasusurutsa abazitabira iyo mikino bamaze gutangazwa.

Ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira imikino ya BAL, barimo Bushali, Ish Kevin, Mike Kayihura, Ruti Joel, Itorero Mashirika, DJ Marnaud, DJ Toxxyk na DJ Makeda.

Ku wa 21 Gicurasi 2022 ubwo hazaba hafungurwa ibirori byitezwe ko hazatarama; Mashirika, Ish Kevin, Ruti Joel na DJ Toxxyk.

Guhera ku wa 22 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 25 Gicurasi 2022, DJ Makeda ni we uzaba asusurutsa abazitabira ibi birori. Ku wa 25 Gicurasi ariko kandi Bushali azaba asusurutsa abazitabira imikino ya BAL.

Kuva ku wa 25 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2022, DJ Marnaud ni we uzaba asusurutsa abazitabira iyi mikino.

Ubwo irushanwa rya BAL rizaba risozwa Ku wa 28 Gicurasi 2022, Mike Kayihura ni we uzaba asusurutsa abazitabira umukino wa nyuma w’iyi mikino.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25