Abayobozi 36 bo mu nzego zitandukanye za Polisi y’u Rwanda (RNP) batangiye amahugurwa y’icyumweru agamije kubongerera ubumenyi mu miyoborere, igenamigambi no gukumira no kurwanya ruswa.
Ayo mahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ku bufatanye n’Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Secretariat).
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko aya mahugurwa agamije kongerera abayobozi ubushobozi bwo kuyobora no gucunga ibikorwa by’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, hibandwa ku miyoborere myiza n’ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa.
Komiseri wa Polisi (CP) ushinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda, Barthelemy Rugwizangoga yavuze ko igenamigambi rinoze ari imwe mu nkingi z’ingenzi mu kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Inzego zishinzwe kurwanya ruswa zigomba kugira intego n’ibyihutirwa bisobanutse, bishyigikiwe n’ingamba zihamye zikubiyemo gukumira ruswa, gukora iperereza no gushyira mu bikorwa amategeko.”
Yashimangiye ko ubunyangamugayo, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga ari indangagaciro zikenewe mu guhangana na ruswa, asaba abayobozi ba Polisi kubera urugero abo bayobora no kubatoza gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Yagaragaje icyizere ko aya mahugurwa azafasha abayobozi bo mu nzego zo hagati muri Polisi kunguka ubumenyi n’ingamba bizatuma barushaho kunoza ibikorwa byo kurwanya ruswa.
Yakomeje avuga ko kurwanya ruswa bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa, kugira ngo hubakwe inzego zifite imikorere myiza kandi ziteza imbere imibereho y’abaturage.
Dr. Roger Koranteng, ukuriye Ishami rishinzwe imiyoborere mu nzego za Leta mu Bunyamabanga bwa Commonwealth, yavuze ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zihura n’ibibazo bikomeye kurushaho, birimo ibyaha byambukiranya imipaka n’ibishingiye ku ikoranabuhanga.
Yavuze ko ibyo bisaba ko abayobozi b’inzego z’umutekano bagira ubumenyi, ubushobozi n’icyerekezo bibafasha kuyobora neza no kunoza inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Ubunyamabanga bwa Commonwealth buha agaciro gakomeye kongerera abantu ubushobozi binyuze mu mahugurwa, cyane cyane mu bigo nka Polisi n’izindi nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, zifite uruhare rukomeye mu kurinda umutekano wa sosiyete.”
Yongeyeho ko Commonwealth yiyemeje gukomeza gufasha inzego kongera ubushobozi binyuze mu mahugurwa no guteza imbere ubumenyi bw’abakozi, kugira ngo zibashe guhangana n’impinduka no gutanga serivisi zinoze.
Dr. Koranteng yanagaragaje ko imicungire myiza ari ingenzi mu gukoresha neza umutungo, abakozi n’ubundi bushobozi inzego zifite kugira ngo zigere ku ntego zazo.
Mu gihe cy’icyumweru, abayitabiriye bazaganira ku ngingo zirimo ubushobozi bukenewe mu buyobozi, imiyoborere, igenamigambi, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo, inshingano z’abayobozi mu micungire y’inzego n’ingamba zo kurwanya ruswa mu bigo no mu bihugu.
Aya mahugurwa agamije guteza imbere imiyoborere myiza muri Polisi y’u Rwanda no kongera ubushobozi bw’abayobozi mu gukumira no kurwanya ruswa.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE