Musanze: Abakozi ba Unguka Bank Plc bahuguwe ku buhinzi

Musanze: Abakozi ba Unguka Bank Plc bahuguwe ku buhinzi
Abakozi ba Unguka Bank barikumwe n'abayobozi ba SPF_Ikigega (Busogo/Musanze)

Abakozi ba Unguka Bank Plc bagera kuri 22 basoje amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye taliki ya 16 Gicurasi 2022 yabereye mu Karere ka Musanze, ajyanye n’ubuhinzi.

Mu Rwanda ubuhinzi ni bwo bwa kabiri bwinjiriza igihugu amadevise menshi aturuka mu musaruro utandukanye woherezwa mu mahanga kandi butanga imirimo mu gihe ari bwo butunze hejuru ya 70% by’Abanyarwanda.

Mu mafaranga y’inguzanyo Unguka Bank Plc yatanze kugeza mu mwaka ushize, 8% ari mu buhinzi, ikaba ifite intego yo kuyongera.

Ni muri urwo rwego abakozi bayo bari guhugurwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibijyanye n’ubuhinzi babihuze n’ubumenyi bafite mu bijyanye no gutanga no gucunga inguzanyo, ubundi barusheho kwegera abahinzi no kubaguriza aho bikenewe.

Muri iyi minsi itatu aya mahugurwa yibanze ku bihingwa bibiri ari byo ibirayi n’ikawa ariko banki ifite gahunda yo gukomeza no ku bindi bihingwa.

Abakozi ba Unguka Bank Plc bitabiriye ayo mahugurwa basuye abatubuzi b’imbuto z’ibirayi barimo SPF_Ikigega (Busogo) na Bwana Apollinaire wo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, banasuye Koperative Abakunda Kawa bari mu Murenge wa Rushashi, Akarere ka Gakenke.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Unguka Bank, Mme Vestine Nyiranyamibwa, yasobanuye ko aba bakozi bari mu mahugurwa kugira ngo bajye babasha kwiga neza inguzanyo bahuza ubumenyi bw’ibihingwa n’ubumenyi mu gutanga inguzanyo.

Ikigo FAC Ltd gihagarariwe na Majyambere Florent, cyatanze aya  amahugurwa, ndetse n’abahinzi basuwe bashimiye abahuguwe banashimira Unguka Bank Plc ko yafashe icyemezo cyiza kizabafasha gutanga neza inguzanyo mu buhinzi.

Unguka Bank isanzwe ikorana n’abahinzi  mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze, Gakenke na Rusizi ndetse na Nyamasheke, ikaba ihamagarira n’abandi bahinzi kuyigana, bagafatanya kugira ngo bashyire mu bikorwa imishinga yabo.

Unguka Bank ifite amashami 14 mu gihugu hose, harimo 6 ari mu Mujyi wa Kigali 4 ari mu Mijyi ya Rusizi, Muhanga, Musanze na Rubavu mu gihe andi  mashami 4 ari mu cyaro harimo ishami rya Gakenke, Kinigi, Kora na Mahoko.

Abakozi basobanuriwe uko hakoreshwa ikoranabuhanga mugutubura imbuto z’ibirayi
Abahuguwe (abakozi ba Unguka Bank) bakirijwe kawa y’umwimerere (organic coffee)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Tumaini Karekezi Blondel

Iyo umukozi wa Banki afite ubumenyi bujyanye n’ubuhinzi abasha kuganira n’umuhinzi bakumvika neza. Anabasha kumenya neza umubare w’amafaranga n’igihe bikwiriye ku inguzanyo ihabwa umuhinzi. Unguka Bank mukomereze aho.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48