Ingengo y’Imari ya 2022/2023 iziyongeraho Miliyari 217.8 Frw

Ingengo y’Imari ya 2022/2023 iziyongeraho Miliyari 217.8 Frw

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 202/2023 iteganyijwe kongerwaho miliyari 217.8 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel,  yavuze ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 azagera kuri Miliyari 4,658.4 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba aziyongeraho 4.7% ugereranyije n’ingengo y’imari y’uyu mwaka. 

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 2,654.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 57% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2022/23.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 906.9 z’amafaranga y’u Rwanda; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 651.5 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 80.5% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2022/2023.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yemeje ko gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2022/23 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere, nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ingengo y’Imari ivuguruye y’umwaka wa 2021/2022 yari miliyari 4,440.6 z’amafaranga y’u Rwanda, na yo ikaba yyari yongewe ku kigero cya 16% ugereranyije n’iyakoreshejwe mu mwaka wabanje.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Pascal

Nyamara nta muntu n’umwe uba uwo ariwe atanyuze imbere ya mwarimu.Muri aya mamiriyari yiyongeyeho habe harimo n’ishema rya Mwarimu Mubyeyi.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48