OIF izajya yigisha Igifaransa Ingabo z’u Rwanda zijya mu butumwa bw’amahoro

OIF izajya yigisha Igifaransa Ingabo z’u Rwanda zijya mu butumwa bw’amahoro

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) watangije gahunda yo kwigisha Igifaransa Ingabo z’u Rwanda (RDF) mbere y’uko zoherezwa mu butumwa bw’amahoro, by’umwihariko mu bihugu abaturage babyo bavuga urwo rurimi.

Umuhango wo gutangiza iyo gahunda y’amasomo mashya wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Gako mu Karere ka Bugesera, ku wa Gatatu taliki ya 18 Gicurasi 2022.

Ni umuhango wayobowe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo, aho amasomo ya mbere yahereye ku basirikare 50 bitegura koherezwa muri Repubulika ya Santarafurika mu kwezi k’Ukwakira 2022.

Abandi bayobozi bafatanyije gutangiza ayo masomo, barimo Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa n’Amahugurwa muri RDF (J3) Colonel Jean Chrysostome Ngendahimana n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Colonel Franco Rutagengwa.

Mushikiwabo yavuze ko iyo gahunda yo kwigisha Igifaransa Ingabo z’u Rwanda zijya mu butumwa bw’amahoro itangijwe mu gihe gikwiye kuko abo basirikare baba bakeneye kumvikana n’abaturage bo mu bihugu boherejwemo, kimwe na bamwe mu bayobozi basangayo bavuga Igifaransa gusa.

Yagize ati: “Ibikorwa bya gisirikare bibamo n’itumanaho rikozwe mu rurimi rumwe hagati y’ababungabunga amahoro, abaturage ndetse n’abayobozi b’ingabo muri ubwo butumwa, Ni muri urwo rwego, mu gihe Abanyarwanda boherezwa mu bihugu bivuga Igifaransa, turashaka kongera ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Igifaransa mu kunoza itumanaho ryose bazagira.”

Umunyamabanga Mukuru wa OIF Madamu Louise Mushikiwabo (Foto The New Times)

Yakomeje asobanuro intangiriro y’aya mahugurwa, ashimangira ko igitekerezo cyavuye mu biganiro yagiranye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura ubwo aheruka kugirira uruzinduko rw’akazi i Paris mu Bufaransa.

Iyo gahunda itangijwe mu gihe u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa kane mu bihugu bitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro ku Isi.

Col. Franco Rutagengwa na we yashimangiye ko ururimi rw’Igifaransa rwemejwe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ndimi zemewe gukoreshwa mu Gihugu, mu rwego rwo gukemura ibibazo byavuka mu butwererane mpuzamahanga bitandukanye, birimo n’ibirebana n’umutekano.

Yagize ati: “Ingingo ya 8 y’Itegeko nshinga yemeje ururimi rw’Igifarasa nka rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda. None, ni iki cyatuma Ingabo z’u Rwanda zitarumenya mu kurema umwanya no kwakira ubudasa, zikaba iz’Isi yose rukanabafasha mu gukuraho ibyo bibazo bihungabanya umutekano?”

Uretse iyi gahunda yatangijwe mu Rwanda, The New Times itangaza ko OIF yamaze gufungura ibindi bigo byigisha igifaransa aboherezwa mu butumwa bw’amahoro baturutse muri Vietnam, Cambodia no mu bindi bihugu by’Aziya.  

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48