Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage- Meya mushya wa Huye

Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’Umuturage- Meya mushya wa Huye

Nshimiyimana Védaste yatorewe kuyobora Akarere ka Huye, mu matora yabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, aho abagera kuri 548 bari bagize inteko itora bitabiriye igikorwa cyo gutora abagize Biro y’Inama Njyanama n’abayobozi b’Akarere.

Amatora yabereye mu Karere ka Huye yatangiye hatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama. Kagwesage Anne Marie yagiriwe icyizere cyo kuyobora Njyanama nka Perezida, yungirizwa na Nyabyenda Emmanuel Christian watorewe kuba Visi Perezida, mu gihe Bavakure Abel Jumbe yabaye Umunyamabanga.

Nyuma yo gutora Biro ya Njyanama, hakurikiyeho amatora y’abayobozi b’Akarere, aho ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere (Mayor) hari abakandida babiri: Nshimiyimana Védaste, watowe mu Bajyanama rusange b’Akarere, na Uwineza Gloria, watowe muri Njyanama y’Urubyiruko.

Nshimiyimana Védaste ni we watorewe kuyobora Akarere ka Huye, agira amajwi 464, mu gihe Uwineza Gloria yagize amajwi 57 mu gihe amajwi yasigaye yabaye imfabusa. 

Ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abakandida bari Nshimiyumuremyi Laurent na Nyamihana Camille. Nshimiyumuremyi ni we watowe n’amajwi 442, mu gihe Nyamihana yagize 68.

Ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abakandida bari Uwitije Clementine na Mukeshimana Mediatrice. Mukeshimana ni we wagiriwe icyizere, agira amajwi 325, mu gihe Uwitije yagize 190.

Akimara gutorwa, Nshimiyimana Védaste yavuze ko azashyira imbere iterambere ry’umuturage, by’umwihariko imiryango ikennye, ayihuza n’amahirwe ahari kugira ngo na yo agire uruhare mu iterambere.

Yagize ati: “Icyo nshyize imbere ni iterambere ry’umuturage kandi hibandwa ku miryango ikennye tuyihuza n’amahirwe ahari kuko tuzi aho amahirwe ari.”

Abayobozi bashya b’Uturere mu Ntara y’Amajyepfo

Amatora yo ku wa 24 Ugushyingo 2026 yanagaragayemo abandi bayobozi bashya b’Uturere tugize Intara y’Amajyepfo.

Abatowe ni aba bakurikira:

  • Huye: Nshimiyimana Védaste
  • Gisagara: Ntihinyurwa Joseph
  • Kamonyi: Murekatete Patricie
  • Muhanga: Niyonshuti Gerard
  • Nyamagabe: Habimana Thaddée
  • Ruhango: Mukasonga Virginie
  • Nyanza: Dr. Bimenyimana Pièrre Céléstin

Nyuma y’amatora, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, Twagirumwami Mupenda Martin, ari kumwe n’Umwanditsi w’Urukiko, Kaberuka Salvatore, yakiriye indahiro z’abayobozi bashya b’Akarere ka Huye.

Mu butumwa yabahaye, yabasabye kuzuza inshingano bahawe uko bikwiye, abifuriza kuzagira imirimo myiza.

Mutambuka Faustin, wari uhagarariye ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, yashimiye abakandida biyamamaje ku myanya y’ubuyobozi, agaragaza ko bahisemo gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu. 

Uhereye ibumoso ni FED Nshimiyumuremyi Laurent, Mayor Nshimiyimana Védaste na Mukeshimana Mediatrice.
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Imikoreshereze mibi y’imiti, imvano y’ubudahangarwa bw’udukoko 24 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  2. Abayobozi 36 ba Polisi barahugurwa ku miyoborere no kurwanya ruswa 24 Ugushyingo 2026 Saa 12:44
  3. The Ben na Andy Bumuntu bazasusurutsa abazitabira YouthConnekt Africa Summit 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:58
  4. Amerika na Mexique mu Bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2031 24 Ugushyingo 2026 Saa 11:25
  5. Inkongi y’umuriro yibasiye urugo rwa Will Smith na Jada Pinkett 24 Ugushyingo 2026 Saa 10:55