U Rwanda, Benin na Ghana bigiye guhererekanya amakuru ndangamuntu ku ikoranabuhanga
U Rwanda, Ghana na Benin byateye intambwe ikomeye yerekeza ku kubaka Isoko Rusange ry’Ikoranabuhanga muri Afurika binyuze mu guhuza sisitemu nyambukamipaka z’ikoranabuhanga rifasha mu guhererekanya amakuru y’ibiranga abantu. Iryo koranabuhanga ryiswe Smart Africa Data Exchange (SADX) ni igikorwa remezo cyubakiwe gufasha mu kubungabunga umutekano w’amakuru y’ibiranga abantu bihererekanywa hagati y’ibihugu bya Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko bitabaye ngombwa ko ayo makuru abikwa hamwe cyangwa ngo hagire igihugu kibura ubwigenge ku makuru yacyo. Smart Africa yatangaje ko iryo koranabuhanga ari intambwe y’ingenzi mu igerageza rigamije korohereza ibihugu guhanahana no kugenzura amakuru y’irangamuntu mu buryo bwizewe, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni gahunda ihuzwa kandi igakurikiranywa n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa, ishingiye ku mikorere ibiri yuzuzanya. Hari Smart Africa Trust Alliance (SATA) ishinzwe gutanga umurongo rusange w’amahame y’icyizere, imiyoborere…
21 Ukwakira 2026 Saa 21:55






































