Chriss Eazy yishimiye uko yakiriwe mu Burundi

Chriss Eazy yishimiye uko yakiriwe mu Burundi

Umuhanzi nyarwanda Chriss Eazy agiye kongera gutaramira mu Burundi, aho azitabira igitaramo cya ‘Sisi Wenyewe Festival’ nyuma y’imyaka itatu adataramira muri iki gihugu avuga ko intantaro yo kugitumirwamo ari imikoranire ye na Kirikou. 

Chriss Eazy wamaze kugera mu Burundi mu myiteguro y’icyo gitaramo yavuze ko yishimiye kongera gusubira mu Burundi, agaragaza ko icyo gihugu agifitemo inshuti n’abavandimwe, ku buryo atatunguwe n’urukundo yakiranywe.

Yagize ati: “Ni ibintu byanshimishije, gusa na none ntabwo ari ibintu byantunguye kuko urabizi mu Burundi tuhafite imiryango, inshuti, ni ahantu tuza gufatira amashusho. Rero, byaranshimishije nk’ibisanzwe. Hari hashize igihe tutabonana, rero ndagarutse, kandi mfite n’imbaraga nyinshi.”

Chriss Eazy yahinahishuye ko ubutumire yahawe bwo kwitabira icyo gitaramo bufite inkomoko ku rugendo yagiriye mu Burundi muri Gicurasi 2023, ubwo yari yagiye gukorana na Kirikou Akili, umwe mu bahanzi bakomeye muri iki gihugu.

Kirikou na Chriss Eazy bakoranye indirimbo ‘Lala’ yashyizwe hanze tariki 17 Kamena 2023, yakunzwe n’abatari bacye ku buryo mu myaka itatu imaze kurebwa n’asaga Miliyoni ebyiri.

Biteganyijwe ko Chriss Eazy azatarama ku wa 14 Ugushyingo 2026, aho avuga ko kugeza ubu yiteguye gutaramira abakunzi be bikomeye kuko afite ibihangano byinshi agereranyije n’igihe yaherukaga kuhataramira.

Chriss Eazy yiteguye gutaramira asbakunzi be bo mu Burundi
Chris Eazy yakiranywe urugwiro mu mu Burundi
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Spice Diana yasobanuye impamvu ataycemerera abantu kumusura mu rugo  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:57
  2. Bruno Fernandes yongeye kwanga amasezerano mashya muri Manchester United  13 Ugushyingo 2026 Saa 12:34
  3. U Rwanda rurasaba ubufatanye mu ishoramari rihangana n’imihindagurikire y’ibihe 13 Ugushyingo 2026 Saa 10:04
  4. Uwayoboraga Isosiyete y’Abanyamerika yeguye kubera umubano n’umugore w’intasi y’Abashinwa 12 Ugushyingo 2026 Saa 17:32
  5. Nyabihu: Umuhanda wa kilometero 24 ugiye gukura abaturage mu bwigunge 12 Ugushyingo 2026 Saa 16:58