U Rwanda rwasangije Liberia amasomo 3 y’ingenzi mu kubaka amahoro arambye

U Rwanda rwasangije Liberia amasomo 3 y’ingenzi mu kubaka amahoro arambye

U Rwanda rwasangije Liberia ubunararibonye n’amasomo rwakuye mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugaragaza ko kwibuka amateka, ubutabera n’ubuyobozi bushyira imbere ubumwe ari inkingi z’ingenzi mu kubaka amahoro arambye.

Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2026, ku munsi wa kabiri w’inama ya mbere ya Komite Nyobozi ishinzwe gukurikirana ishyirwaho ry’Ingoro Ndangamurage y’Amahoro, Ubwiyunge n’Urwibutso ya Liberia (Liberia Peace, Reconciliation and Memorial Museum), iteraniye i Monrovia.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Eric Mahoro, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), zagaragaje uburyo igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside, kikanashyiraho inzego n’uburyo bufasha kubungabunga amateka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Izo ntumwa zari zirimo n’abahagarariye Aegis Trust, Demob Rwanda n’abahagarariye u Rwanda, ibikorwa by’urwo rugendo bikaba byarateguwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubufatanye n’Ibindi Bihugu (Rwanda Cooperation) binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byo mu majyepfo y’Isi (South-South Cooperation).

Mu masomo y’ingenzi u Rwanda rwasangije Liberia harimo kubungabunga amateka n’inyandiko kugira ngo ukuri ku byabaye kutazimira, guha icyubahiro abazize Jenoside no kwigisha ibisekuru bizaza.

Hari kandi kwimakaza ubwiyunge binyuze mu bikorwa bifatika byo kongera kubaka icyizere, ubutabera no gufasha buri muturage kumva ko ari umwe mu bagize Igihugu.

Isomo rya gatatu ryibanze ku ruhare rw’ubuyobozi mu kurinda ubumwe n’amahoro, gushyiraho inzego zikomeye no kwimakaza indangagaciro zubaha ubuzima n’uburenganzira bwa buri wese.

Amahoro asaba ubuyobozi n’uruhare rwa buri wese

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi na we yatanze ikiganiro agaragaza ko amahoro adashobora kuramba ashingiye gusa ku kuba intambara yarahagaze, ahubwo ko agomba kubakwa no kurindwa binyuze mu nzego, abaturage n’ubuyobozi bufite ubushake.

Yagaragaje ko kwibuka ibyabaye atari ugukomeza kubabazwa n’amateka, ahubwo ari inshingano yo guha agaciro abazize ibyabaye, kumenya ukuri no gukumira ko ihohoterwa n’amakimbirane byongera kubaho.

Yashimangiye ko buri gihugu kigomba kwishakira inzira yacyo y’ubwiyunge hashingiwe ku mateka n’imiterere yacyo, ariko ko gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu bishobora kugifasha kubaka umuryango ufite amahoro n’ubudahangarwa.

Yagize ati: “Amahoro n’ubumwe ntibishobora gutumizwa mu mahanga, ariko amasomo twigira ku bandi ashobora kongera ubushobozi bwacu bwo kubaka umuryango urangwa n’amahoro.”

Yanagaragaje ko iyi nama ari amahirwe yo kurushaho gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Liberia. Yibukije ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano yorohereza abaturage babyo gusurana batabanje gusaba viza, anagaragaza ko ubufatanye binyuze muri Rwanda Cooperation bukomeje gufasha mu gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bw’u Rwanda.

Liberia irashaka kubungabunga amateka y’intambara

Umushinga wo gushyiraho iyi ngoro uje mu gihe Liberia ishaka gukomeza urugendo rwo guhangana n’ingaruka z’intambara z’imbere mu gihugu zahitanye ubuzima bw’abantu benshi hagati ya 1989 na 2003.

Intambara ya mbere yatangiye mu 1989, ikurikirwa n’indi yatangiye mu 1999, iza guhagarara mu 2003. Izi ntambara zahitanye ubuzima bw’abagera ku 250 000, abandi benshi barahunga, ibikorwa remezo byangirika ndetse n’imibereho y’abaturage ihungabana.

Perezida wa Liberia, Joseph Nyuma Boakai, yashyize umukono ku nyandiko ishyiraho umushinga w’iyi ngoro ku wa 13 Ugushyingo 2026, igena inshingano zayo, imiyoborere n’uko ibikorwa bizashyirwa mu bikorwa.

Ku wa 16 Ugushyingo 2026, yafunguye ku mugaragaro inama ya mbere ya Komite Nyobozi, imara iminsi itatu, ishyirwaho kugira ngo ikurikirane ibikorwa byo gushyiraho iyo ngoro.

Perezida Boakai yavuze ko igihugu kidashobora kubaka ejo hazaza hacyo kidashingiye ku gusobanukirwa amateka yacyo, ashimangira ko ingoro izafasha kubika inyandiko, amafoto n’ubuhamya bw’abahuye n’intambara.

Yashimangiye kandi ko abarokotse intambara, imiryango y’abazize amakimbirane n’abandi bayagizeho ingaruka bagomba kugira uruhare mu ishyirwaho ry’iyo ngoro no mu buryo amateka azigishwa.

Umushinga w’iyi ngoro ugamije kandi gufasha urubyiruko rwinshi rwavutse nyuma y’intambara cyangwa rukiri ruto igihe yabaga kumenya amateka y’igihugu cyabo n’ingaruka z’amakimbirane.

Guverinoma ya Liberia yihaye imyaka itatu yo guteza imbere uyu mushinga, ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye n’abandi bafatanyabikorwa.

Intumwa za Liberia zasuye u Rwanda zigiye kwigira ku bunararibonye bwarwo

Mbere y’iyi nama, intumwa za Liberia ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa byihariye mu Biro bya Perezida, Hadja Mamaka Bility zagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo kugira ngo zunguke ubumenyi ku buryo ibyo bihugu byahanganye n’amateka y’amakimbirane.

Mu Rwanda, zasuye inzego n’ahantu hatandukanye bifite uruhare mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birimo ububiko bw’inyandiko z’inkiko Gacaca n’Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Muri Afurika y’Epfo, zasuriye Ingoro Ndangamurage ya Apartheid n’ahazwi nka Freedom Park, bifite uruhare mu kubungabunga amateka y’urugamba rwo guharanira uburenganzira n’ubwisanzure.

Uru rugendo rwabaye umusingi wo gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu, kugira ngo Liberia ibone amasomo yafasha mu gushyiraho ingoro izaba igikoresho cy’uburezi, kubungabunga amateka no kwimakaza ubwiyunge.

Ubufatanye bw’u Rwanda na Liberia bugaragaza uruhare rw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu gusangira ibisubizo by’ibibazo byabayeho mu mateka yabyo, ariko buri gihugu kigakomeza kugira uruhare rukomeye mu kwihitiramo inzira yacyo y’amahoro n’ubwiyunge.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, ni we wakiriye inyumwa z’u Rwanda ziri muri Liberia
Intumwa z’u Rwanda zishimiye uko zakiriwe muri Liberia
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53