Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugabanya inshuti, abahanzi n’abandi bantu bamusuraga iwe mu rugo, avuga ko hari abamukomerekeje ndetse bakamubuza amahoro.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Spark TV yo muri Uganda ku mugoroba w’itariki 12 Ugushyingo 2026, Spice Diana asobanura ko atigeze yimuka mu rugo rwe, ahubwo ko yahisemo gutandukanya aho akorera n’aho atuye kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwite.
Mu magambo yagize ati: “Ntabwo nimutse mu rugo. Ahubwo narambiwe abantu. Ikindi, mfite ibiro by’akazi bitari mu rugo. Nabitandukanyije n’urugo rwanjye, ariko ndacyaba mu rugo rwanjye. Hari abantu nahagaritse guha ikaze mu rugo rwanjye kugira ngo mbashe kugira amahoro. Barankomerekeje cyane, bituma nshyira intera hagati yanjye na bo.”
Nyuma yo gufata iki cyemezo, uyu muhanzikazi yashimangiye ko bitavuze ko yahagaritse gufasha abandi, kuko agikomeje ibikorwa by’urukundo no gutera inkunga abatishoboye. Icyo yahinduye ni uburyo abantu bamugeraho, cyane cyane mu buzima bwe bwite.
Spice Diana avuze ibi mu gihe amaze igihe yongera imbaraga mu kubaka no kwagura umuziki we, aho mu 2026 yatangaje ko yakoze impinduka mu micungire y’umwuga we aho muri Mutarama 2026, uyu muhanzikazi yatangaje ko yatandukanye na kompanyi ya Source Management yari imaze igihe icunga ibikorwa bye, anateguza igitaramo gikomeye azakorera i Kampala mu ntangiriro za 2027.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE