Ni kenshi u Rwanda rwagaragaje rusobanukiwe cyane n’uburemere bw’ubuhunzi n’imbogamizi abimukira bahura na zo, ndetse rwiyemeza gutegera amaboko ababa bari mu kaga nk’ako kose binyuze mu bufatanye mpuzamahanga bugamije gushakira hamwe igisubizo kirambye.
U Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu ruhereye ku mpunzi zituruka mu bihugu by’abaturanyi n’abimukira rugeza no ku binukira bahurira n’akaga gakomeye mu ngendo zerekeza i Burayi, ruvuga ko amateka yarwo aruhesha gusobanukirwa neza n’ingaruka zacyo ndetse rukaba rufite inshingano zo kugira uruhare mu gushaka ibisubizo kirambye.
U Rwanda ruvuga ko ikibazo cy’abimukira gikwiye kureberwa mu buryo bwagutse, hibandwa ku bufatanye bw’ibihugu no gushaka ibisubizo byubahiriza uburenganzira bwa muntu, hagamijwe guhangana n’impamvu zituma abantu bava mu bihugu byabo.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, Dr. Alphonse Mulefu, yavuze ko u Rwanda rurimo gutanga umusanzu ukomeye mu gushakira ibisubizo ikibazo cy’impunzi n’abimukira, agaragaza ko ubunararibonye bw’Igihugu muri iki kibazo ari ingenzi.
Yavuze ko nubwo atari ugukemura ikibazo cy’abimukira n’impunzi burundu ahubwo ari umusanzu w’u Rwanda.
Ati: “Ni umusanzu u Rwanda rwahisemo gutanga kubera ko ikibazo cy’abimukira gihangayikishije Isi yose. Kugira ngo abantu babyumve neza ikibazo kiba gihari, iyo umuntu yimwe ubrenganzira bwo kuba mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, abo bantu akenshi usanga baba mu buzima bugoye.”
Yagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu biganiro n’ubufatanye n’ibindi bihugu, by’umwihariko ibyo ku mugabane w’u Burayi, mu gushaka uburyo ikibazo cy’abimukira cyakemuka.
Ibi bije mu gihe ibihugu bitano by’i Birayi bikomeje gushaka uburyo byakemura ikibazo cy’abimukira, cyane cyane abinjira mu bihugu batabifitiye uburenganzira cyangwa abatemerewe kugumayo.
Ibyo bihugu ni u Budage, Autriche, Danimarike, u Bugereki n’u Buholandi bifite umugambi wo kohereza mu Rwanda abimukira bimwe ubuhungiro, mu rwego rwo kubafasha kubona aho baba mu gihe hategerejwe ko basubizwa mu bihugu bakomokamo.
Ibyo bihugu, biteganya ko iyi gahunda izatangira mu 2027, ikabanza kugeragezwa ku bantu bagera ku 100 barimo 20 bitezweho guturuka muri buri gihugu.
Mu nkuru ya RBA hagaragajwe ko u Rwanda n’ibyo bihugu bitanu by’i Burayi biri mu biganiro bijyanye no kwakira abimukira batemerewe kuguma muri ibyo bihugu.
Ibi biganiro bigaragaza ko ikibazo cy’abimukira gisaba ubufatanye bw’ibihugu, aho buri gihugu gishobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo byacyo.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Vincent Biruta, wari uhagarariye u Rwanda mu nama yabereye i Vienne muri Autriche, yavuze ko Igihugu cyiyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa bacyo bo mu Burayi mu gushaka ibisubizo byizewe kandi byubahiriza agaciro ka muntu.
Yagaragaje ko u Rwanda ari Igihugu cyakira impunzi n’abimukira, kandi ko ubu bufatanye bushobora gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo bituma abantu bafata ingendo ziteje akaga bashaka kugera i Burayi.
Yasobanuye kandi ko ubu bufatanye bushobora gufasha mu guhangana n’abacuruza abantu, bakungukira mu gushuka abimukira bakabashora mu ngendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abazoherezwa mu Rwanda n’uko gahunda izakorwa
Amakuru yatangajwe n’ibihugu byitabiriye ibiganiro agaragaza ko iyi gahunda izatangirana n’igerageza riteganyijwe mu 2027, aho ikigo kizakira abagera ku 100 icyarimwe.
Abazoherezwa mu Rwanda bazaba ari abantu bakuru badafite uburenganzira bwo gukomeza gutura muri ibyo bihugu, bamaze guhabwa ibyemezo byo gusubizwa iwabo kandi bararangije inzira zo kujuririra ibyo byemezo.
Abana ntibazashyirwa muri iyi gahunda nk’uko ibisobanuro byatanzwe n’ibihugu byayitangaje bibigaragaza.
Igihe abo bantu bazamara mu Rwanda, uburyo bazacumbikirwamo n’ibindi bijyanye n’imikorere y’ikigo bizakomeza kuganirwaho mu mishyikirano iteganyijwe hagati y’impande zombi.
U Rwanda rushimangira ko ubunararibonye rukura mu mateka yarwo n’uruhare rwagiye rugira mu bibazo by’impunzi ari ishingiro ryo kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga bigamije gushakira iki kibazo ibisubizo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE