U Burusiya na Ukraine byagabye ibitero ku biraro bibahuza

U Burusiya na Ukraine byagabye ibitero ku biraro bibahuza

U Burusiya na Ukraine byagabye ibitero ku bikorwa remezo by’ingenzi birimo ibiraro bihuza uduce dutandukanye tw’Ibihugu byombi, birimo ikiraro cya Crimea cyigaruriwe n’u Burusiya kibuhuza na Crimea, n’ibindi biraro bibiri byo mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv birafungwa.

Bya baye ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, ubwo Ukraine yari yabanje kurasa Crimea, u Burusiya bwihimura burasa ibiraro bya Ukraine muri Kyiv noneho Ukraine nayo yongera irasa Crimea kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026.

BBC yatangaje ko iki kiraro cya Crimea gifite uburebure bwa kilometero 19, gikoreshwa n’imodoka na za gari ya moshi, kikaba gifite akamaro kanini mu kugeza ibikoresho n’ibindi bikenerwa n’ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine.

Umuyobozi wa Crimea, Sergei Aksyonov, yatangaje ko igitero cyagabwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2026, ariko na mbere yaho hari ibindi bitero byagabwe mu mpera z’icyumweru byahitanye abantu babiri.

Ukraine nayo yatangaje ko ibitero bagabweho n’u Burusiya byatumye ibiraro bibiri bifungwa nkuko umuyobozi w’Umujyi wa Kyiv, Vitali Klitschko, yabitangaje.

Ibitero by’u Burusiya byanakomye mu nkokora ibikorwa remezo by’umujyi wa Kyiv, aho Klitschko yatangaje ko hari ibice byangiritse ku buryo bamwe mu baturage bahuye n’ikibazo cyo kubura amazi.

Ikiraro cya Crimea cyatangiye kubakwa n’u Burusiya nyuma yo kwigarurira uwo mwigimbikirwa  mu 2014, ndetse cyafunguwe ku mugaragaro na  Perezida Vladimir Putin mu 2018, ariko  Ukraine imaze kugaba ibitero kuri iki kiraro inshuro zirenga enye kuva u Burusiya bwatangiza intambara yagutse muri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Ku rundi ruhande ariko igisirikare cy’u Burusiya cyatangaje ko mu masaha 24  ashize cyahagaritse ibitero by’indege bya Ukraine bigera ku 2 049 n’ibisasu bya misile bine  ubushobozi bwo kurasa kure. U Burusiya bwavuze ko muri izo ndege izigera kuri 600 zari zigambiriye kurasa mu murwa mukuru Moscow.

Ibi bitero by’urudaca hagati y’impande zombi byakurikiye ibiganiro bigamije guhosha intambara  byahuje abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ukraine n’u Burayi ariko ntibyatanze umusaruro.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53