Umuhanga mu ikoranabuhanga witwa Eliud Gilisho wo muri Kenya yakoze porogaramu (App) yise “Afande” ituma telefoni isakuza igihe iri mu mabiko y’umujura, igitekerezo kikaba cyaravutse nyuma yo kwibwa telefoni kandi ubu bujura bwa telefoni bukaba bumaze kuba nk’icyorezo muri Kenya.
Yavuze ko icyo gitekerezo cyaje kuko yanatewe icyuma n’abamibye telefoni yari irimo nomero z’abantu benshi b’ingirakamaro, inyandiko n’andi makuru yari ayibitsemo. Ibyo byatumye yiyemeza gushaka igisubizo cyafasha abandi kutazahura n’ikibazo nk’icyo.
Mu kiganiro na Citizen TV Kenya, Gilisho yasobanuye ko uwambuwe telefoni ashobora gukanda buto iri ku gakoresho kayigenzura, telefoni igahita itangira gusakuza ivuga ko umuntu uyitwaye ari umujura. Iryo jwi rigamije kumenyekanisha ubujura kugira ngo abantu bari hafi babimenye, bityo uwibye telefoni atabasha kuyigendana mu ibanga.
Gilisho yavuze ko iyo mpuruza itangiye, uwibye telefoni adashobora kuyizimya cyangwa kugabanya ijwi ryayo. Telefoni ikomeza gutanga impuruza kugeza igihe umuriro wayo ushiriye.
Ikindi gitangaje ni uko yelefoni ifite iyo application iyo yongeye gushyirwamo umuriro ikaka yongera gusakuza n’ubundi ikajujubya uwayibye kugeza igihe abona ko nta kindi ashobora kuyimaza.
Uyu muhanga kandi ari kunoza ubu buryo kugira ngo ako gakoresho kayigenzura kazashyirwe mu ishusho y’isaha yambarwa ku kuboko, bityo nyirayo ajye abasha gutabaza mu buryo bworoshye telefoni ye ikimara kwibwa.
Ikindi kiri muri ubu buryo ni porogaramu ishobora gukurikirana telefoni yibwe, ikagaragaza aho uwayitwaye cyangwa undi wese uyifite aherereye, bikaba byafasha mu kuyishakisha no kumenya amakuru y’uwabigizemo uruhare.
Inkuru ya Citizen TV Kenya igaragaza ko Abanyakenya batatu kuri 10 bamaze kwibwa telefoni, mu gihe mu Mujyi wa Nairobi honyine bivugwa ko telefoni zigera ku 10 zibwa buri minota 20.
Iri koranabuhanga rigaragazwa nk’igisubizo gishobora gufasha mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko uburyo bwo gutabaza no kumenya aho umuntu aherereye bushobora gufasha mu bihe by’akaga.
Ni ikoranabuhanga nyafurika rishimangira uburyo abahanga mu ikoranabuhanga muri Afurika bakomeje gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, bifashishije udushya dukomoka ku bushobozi n’ibitekerezo byabo.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE