Ikigo mpuzamahanga gitanga amanota ku bushobozi bw’ibihugu bwo kwishyura imyenda, S&P Global Ratings, cyakomeje gushyira u Rwanda ku manota ya B+ mu bushobozi bwo kwishyura imyenda y’igihe kirekire, yaba iy’amafaranga y’amahanga n’iy’amafaranga y’u Rwanda, gitangaza ko icyizere ku bukungu bw’igihugu buhagaze neza.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragaje ko mu isuzuma riheruka ku Rwanda icyo kigo cyashyize ahagaragara ku wa 16 Ugushyingo 2026, cyakomeje guha u Rwanda amanota ya ‘B+’ n’icyizere cy’uko azakomeza uko ari (Stable Outlook).
Iki kigo kivuga ko ayo manota ashingiye ku izamuka rikomeye ry’ubukungu bw’u Rwanda, kugabanya icyuho kiri hagati y’amafaranga Leta yinjiza n’ayo ikoresha ndetse no gukomeza kubona inguzanyo z’igihe kirekire zitangwa ku nyungu ntoya.
S&P Global Ratings igaragaza ko Leta y’u Rwanda ifite amateka meza yo guteza imbere ubukungu mu buryo buringaniye no gucunga neza umutungo w’igihugu. Ishimangira kandi ko imiterere y’imyenda y’u Rwanda iri ku rwego rwiza ugereranyije n’iy’ibindi bihugu bifite amanota asa n’ay’u Rwanda, kuko hejuru gato ya 87% by’imyenda yo hanze ari inguzanyo z’igihe kirekire zitangirwa ku nyungu nto.
Iki kigo kivuga ko iyo miterere y’imyenda ari imwe mu mbaraga z’u Rwanda zishingirwaho mu kugena amanota yarwo.
Mu gice cya mbere cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 10% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje, ahanini bitewe n’iterambere ry’inganda na serivisi. Ibi byakurikiye izamuka rya 9.3% ryagezweho mu 2025.
S&P iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 7.5% mu 2026, bukazajya bwiyongera ku kigero cya 7% buri mwaka hagati ya 2027 na 2029. Ibi birenze umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’ibindi bihugu bifite amanota asa n’ay’u Rwanda.
Ikigo cyerekana ko iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya (NKIA) ari imwe mu mishinga ikomeye izakomeza gutuma ubukungu buzamuka, kikaba giteganyijwe gutangira gukora ku buryo bwuzuye mu bucuruzi hagati ya 2028.
S&P iteganya ko icyuho mu ngengo y’imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 kizaba kingana na 4.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP), ugereranyije na 5.7% cyari cyarateganyijwe.
Ibi byatewe n’uko imisoro yakusanyijwe yarenze iyari iteganyijwe, mu gihe amafaranga yakoreshejwe yagabanyutse bitewe n’uko Leta yabonye uburyo bwo gutera inkunga iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali gishya ku nyungu nto.
Iyi nkunga yabonetse binyuze ku Ihuriro rya Banki y’Isi rishinzwe gutanga ingwate ku mishinga (World Bank Group Guarantees Platform), ryahuje ingwate itangwa na Sosiyete Mpuzamahanga ishinzwe Iterambere (IDA) n’itangwa n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwishingizi bw’Ishoramari (MIGA).
U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyakoresheje ubu buryo bwo guhuza ingwate zombi, bikaba byaragabanyije amafaranga yagombaga gukoreshwa mu cyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’iki kibuga mu 2026 ho miliyari 168.2 Frw.
U Rwanda kandi rwageze ku ntego zose zari ziteganyijwe mu isuzuma rya mbere rya gahunda y’inguzanyo y’amezi 38 rwagiranye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ndetse amafaranga ya mbere yatanzwe mu Ukwakira 2026.
Ku bijyanye n’amadovize, S&P igaragaza ko u Rwanda rukomeje kugira ubushobozi buhamye bwo kubona no kubika amafaranga y’amahanga.
Amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu gihugu yiyongereyeho 31.1% mu gice cya mbere cya 2026, ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje, mu gihe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku mabuye y’agaciro na byo byazamutse ku buryo bugaragara.
Ibyo byatumye icyuho mu bucuruzi n’ibindi bikorwa byishyurana n’amahanga kigabanyuka, kigera kuri 10.9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, kivuye kuri 13.4% cyariho mu mwaka wabanje.
Ifaranga ry’u Rwanda, akenshi, ryakomeje kugira agaciro gasa n’akariho mbere, mu gihe S&P iteganya ko hagati ya 2026 na 2029, ububiko bw’amadovize u Rwanda rushobora gukoresha buzaba bungana na miliyari 2.3 z’amadolari ya Amerika ku mpuzandengo.
Iki kigo kigaragaza kandi ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yagize ingaruka ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire n’ibiribwa.
Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zirimo inkunga igenewe kugabanya ibiciro bya mazutu n’ifumbire, mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda yakajije ingamba zigamije kugenzura itangwa ry’inguzanyo. S&P iteganya ko izamuka ry’ibiciro (inflation) rizagabanyuka rikagera ku 8% mu 2027.
Muri rusange, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere imiyoborere myiza y’ubukungu, gucunga neza imyenda no kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari, mu gihe ikomeje gushyira mu bikorwa intego z’iterambere ry’igihugu.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE