Mu Rwanda n’ahandi ku Isi ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) mu gutunganya umuziki rikomeje kuzana impinduka mu ruganda rw’imyidagaduro, bituma bamwe bibaza ku hazaza h’abahanzi n’uburyo umuziki ukorwa.
Mu gihe hari ababona ko ubu buryo bworoshya imirimo yo gukora indirimbo no kongera udushya, abandi bibaza niba butazagira ingaruka ku mwimerere w’umuziki n’ubuhanga bw’abawukora.
Muri iyi nkuru Imvaho Nshya irabagezeho ibikubiye mu kiganiro yagiranye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bakayisobanurira uko bafata ikoreshwa rya AI mu gutunganya umuziki.
Niyireba Jeanette ukora akazi ko kuvanga umuziki, uzwi nka DJ Joxy, avuga ko nubwo Isi igeze mu gihe cy’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ariko indirimbo zikorwa hifashishijwe AI zitamuryohera nk’izikoze mu buryo busanzwe.
Yagize ati: “Turi mu Isi y’ikoranabuhanga ibintu byose uko bije urabyumva, ndetse rimwe na rimwe ugasanga indirimbo ikozwe hifashishijwe AI ari yo ikunzwe kurusha iy’umwimerere, ariko nk’umuhanzi w’imiziki uba uzi igihangano cy’umwimerere cyiza.”
Avuga ko kuzicuranga ari amaburakindi. Ati: “Indirimbo itunganyijwe na AI ntabwo iba ifite uburemere, umwimerere n’uburyohe bw’indirimbo zikozwe mu buryo busanzwe. Nazicuranga ariko njye ku giti cyanjye iyo nyumvise numva isamira, itayunguruye neza, ngahitamo kumva izikozwe mu buryo busanzwe.”
Dj Joxy yongeyeho ko bidakwiye ko umuhanzi yakwirundurira mu gukoresha ubwenge buhangano gusa icyakora yanabihitamo ntabitunguze abakunzi be ahubwo akabibateguza.
Ati: “Gukoresha AI ku muhanzi njye mbifata nko kwiyicira izina kuko abantu batangira kubona ko ushobora kuba utangiye kugira ubute, kutiyizera kandi abakunzi bawe baba baragukunze nk’umuhanzi ufite umwimerere we.”
Umuhoza Solange, ni umukunzi w’umuziki, avuga ko adaha agaciro ibihangano bikozwe mu buryo bwa AI, kuko biba byataye umwimerere wabyo.
Ati: “Ku ruhande rwanjye nta kubeshye ibihangano bikozwe na AI ntabwo mbiha agaciro ku rwego ruri hejuru kuko usanga amajwi adasohoka neza ugereranyije n’ibyo umuhanzi yakurikiranye bakabitunganya neza.
Yongeyeho ati: “Ikindi havamo amakosa yo kwiba ibihangano (copy paste) aho usanga umuntu afashe indirimbo runaka akayikora mu buryo bwa AI akanabona abamukurira, bamureba (Views). Ni amakosa akorerwa abahanzi bagikora indirimbo mu buryo busanzwe kandi bwihariye.”
Uyu mukobwa ukunda cyane umuziki, avuga ko gutunganya ibihangano hifashishijwe AI, bishobora kugaragariza abakunzi b’umuziki ko umuhanzi ahangayikishijwe gusa no gukorera amafaranga kuruta guha agaciro icyanyura abakunzi b’umuziki.
Ati: “Umuhanzi ukoresha AI, hari ubwo bigaragara nabi ku bakunzi b’ibihangano bye kuko tubona ko ashyize imbere amafaranga cyane kurusha kuduha wa mwimerere we tumuziho twamukundiye. Ashobora gukora indirimbo eshatu ku munsi akoresheje AI, uko akora indirimbo nyinshi akinjiza amafaranga ni nako atakaza wa mwimerere tumuziho twamukundiye.”
Nubwo bamwe mu bakunzi b’umuziki bavuga ko umwimerere w’indirimbo utakara iyo itunganyijwe hifashishijwe AI, Hamissi Sango ukora inkuru z’imyidagaduro si ko abyumva.
Ati: “AI inoza bya bicurangisho utunganya indirimbo (Producer) ashobora kutumva neza, akaba yakwibeshya ntabizamure kandi wenda byagombaga kuzamuka, cyangwa ubundi byose akabizamurira rimwe, ariko ubu AI irabiringaniza nta gushidikanya ko iyo ndirimbo ari yo iryoshye kurusha ikoze mu buryo busanzwe.”
Uyu munyamakuru ashimangira ko nta muntu ukwiye gushidikanya ku hazaza h’umuziki, kuko AI n’ubundi ikoreshwa n’abantu.
Jean Blaise Kayayi uzwi cyane nka Jimy Pro, ni umwe mu bahanga mu gutunganya no gufata amajwi, yatangaje ko gukoresha AI mu muziki bidakwiye kwitwa ubunebwe. Ati: “Gukoresha AI mu gutunganya umuziki si ubunebwe, kuko yunganira abantu basanzwe bafite ubumenyi muri uwo mwuga, ikabafasha kubona ibitekerezo bishya koroshya akazi no kukihutisha. Icyakora, kugira ngo uyibyaze umusaruro mwiza, bisaba kuba usanzwe ufite ubumenyi mu gutunganya umuziki (Music production), kuko ibyo iguha bishingira ku mabwiriza uyihaye.”
Ku rundi ruhande ariko ngo bishobora no kuba ubunebwe. Ati: “Gukoresha AI byakwitwa ubunebwe igihe umuntu utari umuhanzi, umwanditsi cyangwa utunganya umuziki ayihaye igitekerezo gusa, ikamukorera indirimbo yose kuva ku magambo kugeza ku muziki, hanyuma akayiyitirira. Ntekereza ko no mu isaranganywa ry’uburenganzira ku mutungo bwite mu by’ubwenge, umuntu wakoze ibyo byose yifashishije AI 100% ashobora gusanga umugabane we ari muto cyane.”
Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano mu muziki rikomeje guhindura uburyo indirimbo zikorwa, urugero ni nka zimwe mu ndirimbo zirimo ‘Let Me Be’ na ‘Don’t Leave’ za The Second Voice, ndetse na ‘Papaoutai’ yahinduwe mu buryo bwa ‘AI Afro-Soul’.
Izi n’izindi zitagarutsweho muri iyi nkuru zigaragaza uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora no gutunganya umuziki, nubwo hakomeje kwibazwa ku ngaruka rifite ku mwimerere n’ubuhanga bw’abahanzi.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE