Brazzaville: Abanyarwanda basabwe gukomeza kunga ubumwe

Brazzaville: Abanyarwanda basabwe gukomeza kunga ubumwe

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zawo, muri Repubulika ya Congo, basabwe gukomeza kwimakaza umuco w’ubumwe n’ubunyangamugayo, kuko ari indangagaciro zigira uruhare mu guhesha u Rwanda agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Parfait Busabizwa, ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, ubwo Abanyarwanda barenga 60 bahuriraga muri siporo rusange yari igamije guteza imbere ubuzima bwiza no kongera imibanire hagati yabo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abitabiriye iyo siporo, Ambasaderi Busabizwa yagarutse ku kamaro siporo ifitiye ubuzima bw’umuntu, abasaba kuyigira umuco wa buri munsi no gushishikariza n’abandi batarayitabira kubikora.

Yashimiye kandi Abanyarwanda bakomeje kwitabira ibikorwa bitandukanye bitegurwa na Ambasade, bigamije kubahuza, kubaka ubusabane no gukomeza kwimakaza ubumwe bwabo.

Yabasabye gukomeza kurangwa n’ubumwe n’ubunyangamugayo, agaragaza ko imyitwarire myiza y’Abanyarwanda baba mu mahanga ari imwe mu nzira zo kurinda no guteza imbere isura n’agaciro by’u Rwanda.

Iyo siporo yabaye n’umwanya wo kwibukiranya ibikorwa biteganyijwe mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, birimo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (RCA-Congo).

Umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Congo

U Rwanda na Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville) bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka myinshi, ushingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi no ku mibanire y’abaturage babyo.

Uwo mubano unagaragarira mu bufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi bikomeza gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi, ubufatanye mu iterambere n’imikoranire mu rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango mpuzamahanga.

Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo na bo bagira uruhare mu gukomeza kubaka ayo masano, binyuze mu bikorwa bibahuza, kubungabunga umuco nyarwanda no guteza imbere imibanire myiza n’abaturage b’igihugu babamo.

Ibikorwa nk’ibi bya siporo rusange bimaze kuba umuco mu Rwanda, si iby’ubuzima bwiza gusa, ahubwo binatanga umwanya wo gukomeza ubusabane no kwimakaza indangagaciro z’ubumwe mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Abanyarwanda baba muri Congo bishimiye guhurira muri siporo rusange
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Faye yatumije inama idasanzwe yo gukumira amacakubiri muri OIF 15 Ugushyingo 2026 Saa 17:57
  2. Arsène Wenger yanze guhatanira kuyobora FIFA 15 Ugushyingo 2026 Saa 15:51
  3. Ngoma: Umugore yasanzwe amanitse mu giti cy’avoka bikekwa ko yiyahuye 15 Ugushyingo 2026 Saa 15:15
  4. Gicumbi: Abagore batowe biyemeje guhangana na kanyanga ziva muri Uganda 15 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  5. Korali Kinyinya yaririmbye “Urondereza Ubusa Bukimara” irizihiza isabukuru y’imyaka 40 15 Ugushyingo 2026 Saa 07:49