Abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda bagiye guhabwa impushya

Abacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda bagiye guhabwa impushya

Guverinoma yatanze amezi 3 ku bacuruza ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga yo kuba bamaze kubisabira uruhushya. Ibi ni ibikubiye mu mabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga yasohotse mu igazeti ya Leta.

Ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni, televiziyo, mudasobwa ndetse n’ibindi ni bimwe bikunze kwibwa bikagurishwa mu bacuruzi batandukanye hirya no hino mu Gihugu.

Ubu bujura abaturage bakunze kubugaragaza ko bubabangamiye, aho kenshi inzego z’umutekano zikunze kwerekana abafatiwe muri ubwo bujura.

Mu igazeti ya Leta yo ku italiki 11 Nyakanga harimo amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) agenda uburyo ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga bugomba gukorwamo.

Aya mabwiriza avuga ko umuntu ushaka gukora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba gusaba uruhushya rutangwa na RICA.

Usaba uruhushya ashyikiriza iki kigo inyandiko zirimo kopi y’icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha; inyemezabwishyu y’amafaranga y’ubusabe bw’uruhushya; inyandiko igaragaza urutonde rw’ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ucuruza asanganywe mu bubiko cyangwa aho acururiza.

Uruhushya rugira agaciro k’imyaka ibiri ishobora kongerwa. Ucuruza ushaka kongeresha agaciro k’uruhushya, abisaba hasigaye nibura amezi atatu kugira ngo uruhushya yari asanganywe rurangire.

Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge ya IEC 60950-1.

Mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza  amazina;  kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi;  aho atuye; inomero ya telefoni n’ibindi.

Aya mabwiriza anavuga ko ucuruza agomba kugirana amasezerano y’ubugure n’ugurisha ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe. Amasezerano y’ubugure agaragaza ko igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe kigiye kugurishwa gikora neza icyo cyagenewe.

Abasanzwe bacuruza bagomba kuba bafite uruhushya mu gihe kitarenze amezi atatu (3) uhereye igihe aya mabwiriza atangiriye gukurikizwa.

RBA

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25