Arsène Wenger yanze guhatanira kuyobora FIFA

Arsène Wenger yanze guhatanira kuyobora FIFA

Arsène Wenger wahoze atoza Arsenal, yafashe icyemezo cyo kutiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) nyuma yo gushishikarizwa n’abayobozi bakomeye b’umupira w’amaguru mu Burayi. 

Hari hashize ibyumweru byinshi UEFA imusaba kuba umukandida wahangana na Gianni Infantino mu matora ya Perezida wa FIFA, ariko amakuru atangazwa n’ibinyamakuru binyuranye avuga ko uyu mugabo w’imyaka 77 yafashe icyemezo cyo kurekaguhatanira uyu mwanya.

Wenger asanzwe akora muri FIFA kuva mu Ugushyingo 2019, aho ashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi. Ubu UEFA isigaje iminsi ine ngo itange umukandida mushya, mbere y’uko igihe ntarengwa cyo gutanga kandidatire kirangira ku wa 18 Ugushyingo 2026

Umubano wa UEFA n’ubuyobozi bwa Infantino umaze iminsi urimo agatotsi nyuma y’impaka zavutse ku mushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugamije guha abashoramari bigenga imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bya FIFA, birimo n’ibifitanye isano n’Igikombe cy’Isi.

Uyu mushinga waje guhagarikwa nyuma yo kunengwa n’abayobozi bamwe na bamwe, cyane cyane abo muri UEFA, bagaragaje impungenge ku mikorere yawo.

Kugira ngo bemererwe kwiyamamaza kuyobora FIFA, ugomba gushyigikirwa nibura n’amashyirahamwe atanu y’ibihugu bigize FIFA, akanuzuza ibisabwa n’amategeko agenga amatora y’uyu muryango

Amatora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, mu nama y’iri shyirahamwe izabera i Rabat muri Maroc.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Perezida Faye yatumije inama idasanzwe yo gukumira amacakubiri muri OIF 15 Ugushyingo 2026 Saa 17:57
  2. Ngoma: Umugore yasanzwe amanitse mu giti cy’avoka bikekwa ko yiyahuye 15 Ugushyingo 2026 Saa 15:15
  3. Gicumbi: Abagore batowe biyemeje guhangana na kanyanga ziva muri Uganda 15 Ugushyingo 2026 Saa 13:04
  4. Korali Kinyinya yaririmbye “Urondereza Ubusa Bukimara” irizihiza isabukuru y’imyaka 40 15 Ugushyingo 2026 Saa 07:49
  5. Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo 14 Ugushyingo 2026 Saa 20:14