U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi ya ITU

U Rwanda rwongeye gutorerwa kuba mu Nama y’Ubutegetsi ya ITU

U Rwanda rwongeye kugirirwa icyizere cyo guhagararirwa mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), nyuma yo gutorerwa indi manda y’imyaka ine izatangira mu 2027 ikageza mu 2030.

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama mpuzamahanga y’uyu Muryango iteraniye i Doha muri Qatar, kuva ku wa 9 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, ihuriza hamwe ibihugu bigize ITU kugira ngo biganire ku cyerekezo cy’iterambere ry’itumanaho n’ikoranabuhanga ku Isi.

Kongera gutorwa muri aka kanama ni indi nshingano u Rwanda ruzakomeza kugira mu biganiro n’ibyemezo mpuzamahanga birebana n’iterambere ry’ikoranabuhanga, imiyoboro y’itumanaho, guhanga udushya no gukemura ibibazo by’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT) yatangaje ko kongererwa iyi manda bigaragaza icyizere ibihugu bikomeje kugirira u Rwanda, ndetse n’uruhare rw’Igihugu mu guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu by’itumanaho n’ikoranabuhanga.

U Rwanda rwiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda mpuzamahanga zigamije guteza imbere imiyoboro y’itumanaho igezwa kuri bose, gukoresha Ubwenge Buhangano (AI) mu buryo buboneye kandi burengera inyungu rusange, guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ubukungu bwo mu isanzure.

U Rwanda rushaka kugira uruhare mu cyerekezo cy’ikoranabuhanga ku Isi

Mu byo u Rwanda rushaka gushyira imbere muri iyi nshingano harimo gushyigikira politiki mpuzamahanga zifasha ibihugu kugera ku ikoranabuhanga rigezweho, guteza imbere imiyoboro y’itumanaho n’uburyo abaturage bose barigeraho batitaye ku bushobozi bwabo cyangwa aho batuye.

Hari kandi gushyigikira imikoreshereze y’Ubwenge Buhangano (AI) ishingiye ku mahame asobanutse, kurengera umutekano w’abakoresha ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ibi bijyanye n’ibyigwa bikomeje kwitabwaho ku rwego mpuzamahanga, birimo gukwirakwiza internet yihuta, guteza imbere imiyoboro ya telefoni n’itumanaho rya satelite, gushyiraho amahame ahuriweho mu ikoranabuhanga no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibihugu mu buryo bwo kurigeraho.

Inama y’Abahagarariye Ibihugu muri ITU (Plenipotentiary Conference) ni yo rwego rukuru rufata ibyemezo by’ingenzi byerekeye imiyoborere y’uyu muryango. Iterana buri myaka ine, igatora abayobozi bawo, ikanagena icyerekezo, gahunda z’ibikorwa n’ingengo y’imari byawo. 

Uruhare rw’Inama y’Ubutegetsi ya ITU

Inama y’Ubutegetsi ya ITU igizwe n’ibihugu 48 byatoranyijwe mu turere dutanu tugize uyu muryango. Afurika ihagararirwa n’ibihugu 13, umubare ungana n’uw’ibihugu byo muri Aziya na Australasia. Amerika ihabwa imyanya icyenda, Uburayi bw’Iburengerazuba umunani, naho Uburayi bw’Iburasirazuba na Aziya y’Amajyaruguru bigahabwa itanu. 

Aka kanama ni ko gakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za ITU hagati y’inama nkuru ziba buri myaka ine. Gafasha mu guhuza ibikorwa by’umuryango, gusuzuma politiki n’ingamba zawo, gutegura gahunda z’imari no kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

Kuba u Rwanda rukomeje kubarirwa mu bihugu bihagarariye Afurika muri aka kanama biruha umwanya wo kugira uruhare mu biganiro no mu byemezo bigena uko urwego rw’itumanaho n’ikoranabuhanga ruzatera imbere ku rwego mpuzamahanga. 

U Rwanda rumaze imyaka isaga 15 mu Nama y’Ubutegetsi ya ITU

U Rwanda rwatangiye kugira umwanya muri aka kanama mu 2010, ubwo rwatangiraga manda ya mbere y’imyaka ine. Mu 2014 rwongeye gutorerwa gukomeza kuyobora no kugira uruhare mu bikorwa byako, rutorwa no mu 2018, mu matora yabereye i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Mu 2018, u Rwanda rwabonye amajwi 131 ruba mu bihugu 13 bya Afurika byari byatorewe guhagararira uyu mugabane muri aka kanama. Mu 2022 na bwo rwongeye gutorerwa manda ya 2023-2026, rukomeza kuba mu bihugu bihagarariye Afurika. 

Kuba rwongeye gutorwa muri 2026 bisobanuye ko ruzakomeza kugira uruhare mu miyoborere ya ITU no mu biganiro bigena politiki mpuzamahanga z’itumanaho n’ikoranabuhanga.

ITU, Umuryango umaze imyaka isaga 160

Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) washinzwe mu mwaka wa 1865, icyo gihe witwaga International Telegraph Union, hagamijwe guhuza imikorere y’itumanaho rya telegarafe hagati y’ibihugu. Mu 1947 ni bwo wabaye urwego rwihariye rw’Umuryango w’Abibumbye (UN) rushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga.

Uyu munsi, ITU ihuza ibihugu 194 n’abafatanyabikorwa barenga 1 000 barimo ibigo by’ikoranabuhanga, za kaminuza n’indi miryango ikora muri uru rwego. Mu nshingano zayo harimo guhuza ikoreshwa ry’imirongo y’itumanaho, kugena amahame mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, guhuza imikoreshereze y’imyanya ya satelite mu isanzure no gufasha ibihugu guteza imbere uburyo bwo kugeza ikoranabuhanga kuri bose. 

Inama ya 2026 ibera i Doha ifite kandi inshingano zo kugena gahunda n’ingamba by’uyu muryango mu myaka ine iri imbere, mu gihe Isi ikomeje kwihutisha ikoreshwa rya AI, ikoranabuhanga rya satelite, imiyoboro ya internet yihuta n’ibindi bisubizo by’ikoranabuhanga.

Inama ya ITU u Rwanda rwatorewemo irimo kubera i Doha muri Qatar
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Madamu Ingabire M. Paula yagaragaje ko kongera gutorwa bishimangira icyizere Isi ifitiye u Rwanda mu ruhando rw’ikoranabuhanga
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53