Amavubi yatsinzwe na Mali mu guhatanira kujya muri CAN 2027

Amavubi yatsinzwe na Mali mu guhatanira kujya muri CAN 2027

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe n’iya Mali ibitego 3-2, mu mukino w’umunsi wa gatatu, uba uwa mbere itakaje mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Uyu mukino w’ishiraniro wo mu Itsinda K wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, kuri Stade du 26 Mars y’i Bamako yari yuzuye abafana barenga ibihumbi 50.

Les Aigles du Mali yari imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye neza umukino igerageza kurema uburyo bwo gutsinda igitego hakiri kare.

Mu minota 20, iyi kipe yakomereje muri uwo mujyo, ariko ubwugarizi n’umunyezamu b’Amavubi bakomeza guhagarara neza.

Ku munota wa 29, Kwizera Jojea yatsindiye Amavubi igitego cya mbere ku mupira mwiza Iradukunda Elie yahinduye imbere y’izamu ahita awushyira mu rushundura.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Mali yongereye imbaraga isatira izamu ry’Amavubi harimo coup-franc yatewe na Dorgeles Nene, ariko  umunyezamu Ntwali Fiarce ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 43, Mali yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira wavuye kuri coup franc yatewe na Dorgeles Nene, umupira usanga Amadou Haidara wahise awushyira ku mutwe awoherereza Kamory Doumbia yishyura igitego

Igice cya mbere amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu igice cya kabiri, Mali yatangiranye impinduka Hamari Traore asimburwa na Fode Doucoure.

Les Aigles du Mali yakomeje gukina neza muri iki gice ishaka igitego cya kabiri harimo ishoti rikomeye ryatewe na rutahizamu Lassine Sinayoko umupira ukubita igiti cy’izamu.

Ku munota 54, Amavubi yabonye igitego cya kabiri ku mupira Kwizera Jojea yahinduye imbere y’izamu, usanga myugariro Phanuel Kavita wari uhagaze neza awushyira mu izamu n’umutwe.

Ku munota wa 61, Amavubi yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku ishoti rikomeye ryatewe na Iradukunda Elie Tatou yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Djigui Diarra.

Ku munota wa 63, Mousa Kounfolo Yeo yishyuriye Les Aigles du Mali igitego cya kabiri ku mupira Lassine Sinayoko yahinduye imbere y’izamu ubwugarizi b’Amavubi bunanirwa kuwukuraho usanga Moussa Kounfolo Yeoawushyira mu rushundura.

Ku munota wa 67, umutoza w’Amavubi Stephen Constantine yakoze impinduka ebyiri Kwizera Jojea na Darrly Nkulikiyimana basimburwa na Ruboneka Jean Bosco na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 69, umunyezamu Ntwali Fiarce yatabaye Amavubi akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Lassine Sinayoko, umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 82, Iradukunda Elie Tatou yahushije uburyo bw’igitego bwabazwe ku ishoti rikomeye yateye umupira ukurwamo neza n’umunyezamu Djigui Diarra.

Ku munota wa 84, Mamadou Camara yatsindiye Les Aigles du Mali igitego cya gatatu n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri Daouda Guindo.

Ntakindi gitego cyabonetse kugeza umukino urangiye Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe na Les Aigles du Mali ibitego 3-2, itakaza umukino wa mbere mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Undi mukino wabaye wo mu Itsinda K Cape-Vert yatsinze Liberia ibitego 4-2.

Kugeza ubu iri tsinda riyobowe na Mali iyobora itsinda K n’amanota icyenda ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota atandatu, Cape-Vert n’iya gatatu n’amanota atatu mu gihe Liberia ari iya nyuma n’ubusa.

Biteganyijwe ko Amavubi ahita agaruka i Kigali aho azakirira Les Aigles du Mali mu mukino w’Umunsi wa kane uzabera muri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ugushyingo 2026 guhera saa tatu z’ijoro.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga
Iradukunda Elie Tatou yatanze umupira uvamo igitego cya mbere
Kwizera Jojea yishimira igitego yatsindiye Amavubi
Phanuel Kavita yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi
Phanuel Kavita yatsinze igitego cya mbere mu ikipe Amavubi
Moussa Yeo yishyuye igitego cya kabiri cya Mali
Amavubi yagerageje kwihagararaho muri Mali
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Rwanda na UNICEF bizihije imyaka 40 y’ubufatanye mu iterambere 13 Ugushyingo 2026 Saa 18:34
  2. Inyubako 5 zari zarafunzwe i Kigali kubera inkongi zemerewe kongera gukora 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:45
  3. Abanyeshuri 68 ba Rwanda Coding Academy batangiye Itorero Intagamburuzwa 13 Ugushyingo 2026 Saa 17:13
  4. Burera: Baranenga abagabo bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:58
  5. Pochettino yagizwe Umutoza Mukuru wa Manchester United 13 Ugushyingo 2026 Saa 16:10