Bwiza yisunze Mico The Best mu ndirimbo nshya ‘Wibeshya’

Bwiza yisunze Mico The Best mu ndirimbo nshya ‘Wibeshya’
Aha yari mu ifatwa ry'amashusho ry'indirimbo ye nshya 'Wibeshya' afatanije na Mico The Best

Umuhanzikazi Bwiza Emerance ukoresha amazina ‘Bwiza’ mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Wibeshya’ yafatanyije na Mico The Best.

Bwiza umaze amezi ane yinjiye mu ruganda rwa muzika nyarwanda, mu kiganiro kihariye yagiranye n’Imvaho Nshya yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize EP ye yise ‘Connect Me’.

Ati: “Iyi ndirimbo yanjye nshya yitwa ‘WIBESHYA’ nkaba nakoranye na Mico The Best , ikaba ari indirimbo iri no kuri Ep yanjye iherutse kujya hanze nise ‘Connect me’, iyi ndirimbo ‘Wibeshya’ nimwe muzo nakunze cyane!”

Yakomeje avuga ko ashyize umuhate mu bihangano bye, nk’umuhanzikazi ukizamuka yifuza gufata bugwate abakunzi b’umuziki cyane ko abahanzikazi mu Rwanda bagifite umubare mucye.

Bwiza uherutse kwinjira mu nzu itunganganya umuziki ya KIKAC Music, iyi akaba ari na yo ireberera inyungu ze, amaze gusohora izindi nka Available, Yiwe na Mi Amor yakoranye na Riderman.

Bwiza yifashishije Mico The Best mu ndirimbo ye nshya yise ‘Wibeshya’

Yatangaje ko iyi EP iriho indirimbo zirimo nka Mi Amor, My Lady yakoranye na Social Mula, Hello yakoranye na Kevin Skaa, Lolo yakoranye na Chris Eazy, Loco yakoranye na Producer Nizbeats na Wibeshya yakoranye na Mico The Best.

Muri iyi ndirimbo Bwiza yamaze gusohora amashusho y’indirimbo yayo, aba aririmbana na Mico The Best buri wese yizeza undi kumuha urukundo rudashira.

Muri iyi ndirimbo Mico The Best aba asaba Bwiza kumuha umwanya akamwereka urukundo, undi na we akamubwira ko aramutse amuhaye uyu mwanya akawupfusha ubusa ari ibintu byabateranya.

Ni indirimbo ya kane umuhanzikazi Bwiza asohoye mu buryo bw’amashusho mu gihe cy’amezi ane gusa amaze atangiye umuziki.

Indirimbo enye zikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho kongeraho izindi ziri kuri EP zitarasohoka mu buryo bw’amashusho ariko zasohotse mu buryo bw’amajwi bigaragaza umuvuduko udasanzwe uyu muhanzikazi yinjiranye mu muziki.

Iyi ndirimbo nshya ya Bwiza na Mico The Best yakozwe mu buryo bw’amajwi na NizBeats icyakora atunganywa na BOB Pro, ni mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.

Gisubizo Gentil M.

Umuhanzikazi Bwiza ari mu batanga ikizere muri muzika Nyarwanda
Bwiza avuga ko atazatenguha abakunda ibihangano bye
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44