Magic System mu gitaramo cy’amateka i Kigali

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Itsinda ry’Abanya-Côte d’Ivoire rya Magic System ryamenyekanye cyane mu muziki muri Afurika, rigiye gutaramira mu iserukiramuco rizamara iminsi ine ribera mu Mujyi wa Kigali.

Abagize iri tsinda bategerejwe mu Rwanda mu isozwa ry’iserukiramuco rizahuza abakora ubuhanzi butandukanye, nkuko bitangazwa na AIC (African In Colours) bari gutegura iri serukiramuco batangaje ko ari iserukiramuco rizatangira ku wa 30 Kamena rigasozwa ku wa 3 Nyakanga 2022.

Mu kiganiro na Rugamba Raoul washinze akaba n’umuyobozi wa AIC (African In Colours) yagize ati: “Aba bahanzi bazaririmba mu gitaramo gisoza iri serukiramuco kizabera mu ’Imbuga City Walk’ mu Mujyi wa Kigali rwagati ahahoze hitwa ’Car Free Zone’, dufite kandi n’umuraperi Youssoupha Mabiki wo mu Bufaransa, uzaririmba mu gusoza iri serukiramuco, akanatanga ikiganiro.”

Rugamba yakomeje avuga ko uretse aba baririmbyi, hari n’abandi barimo mubyara wa Jay-Z witwa Briant Biggs nawe utegerejwe muri iri serukiramuco, uyu we azatanga ikiganiro muri iri serukiramuco, kigamije gufasha bahanzi kumva umuziki mu buryo bwagutse n’uko wabyara umusaruro.

Biggs kandi azasura ahantu hahurira abahanzi cyangwa abanyempano hashobora kuba ku Ishuri ry’Umuziki i Muhanga n’ahandi, ku buryo byakoroha ko hari abanyempano bashobora gukorana muri Roc Nation cyane ko ayikoranamo na Jay Z.

Biggs, ni we Muyobozi wa sosiyete ishingiye kuri Roc yitwa Unanimous Games, ikora cyane ibijyanye na ‘Video Games’. Uretse ibyo, yanatangiranye n’uyu muraperi akiri umuhanzi ukizamuka, ku buryo ari umwe mu bamuba hafi muri ‘label’ ye.

Hari kandi Umunyafurika y’Epfo Zozibini Tunzi, wabaye Miss Universe 2019, we azatanga ikiganiro kigamije gushishikariza urubyiruko by’umwihariko umwana w’umukobwa, kwitinyuka.

Rugamba Raoul Umuyobozi wa African In Colors asobanura iby’aya mahugururwa mu kiganiro n’abanyamakuru

Ni umwe mu bakobwa bake b’abirabura babashije kwegukana ikamba rya Miss Universe.

Magic System yashingiwe i Abidjan mu 1996, igizwe n’abaririmbyi Salif “Asalfo” Traoré, Narcisse “Goude” Sadoua, Étienne “Tino” Boué Bi na Adama “Manadja” Fanny, bose bazazana i Kigali nta gihindutse.

Iri tsinda ryamenyekanye mu ndirimbo nka “Magic In The Air” bakoranye na Chawki, “Premier Gaou”, “C’est chô, ça brûle !!!” n’izindi.

Aba bose batumiwe n’ikigo nyafurika AIC (African In Colours) n’urubuga rwibanda ku nganda z’umuco n’ubuhanzi muri Afurika, Movement of Creatives Africas, MOCA muri iri serukiramuco bise “AIC x MOCA Summit & Festival”.

Iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ryubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubuhanzi n’ubugeni bugamije impinduka.”

Mu gihe cy’iminsi ine, rizarangwa n’ibikorwa birimo ibiganiro, amahugurwa, ubumenyi ku ikoranabuhanga nshushanyakuri (virtual reality) n’imikino y’amashusho. Hazatangwa ibihembo, abahanzi bakomeye batarame, habe imurikabikorwa, ingendo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abantu 5000 bo mu Rwanda, muri Afurika ndetse n’ahandi ku Isi biteganyijwe ko bazitabira iserukiramuco muri iyo minsi ine.

Kwinjira mu gitaramo gisoza bizaba ari 7.000 Frw ku baguze amatike mbere, 10.000 Frw ku bazayagurira ku muryango ndetse na 15.000 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Zozi Tunzi wabaye Miss Universe ari mubazitabira iri serukiramuco
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE