Gentil na Adrien basubukuye igitaramo ‘Each One Reach One’ i Kigali

Gentil na Adrien basubukuye igitaramo ‘Each One Reach One’ i Kigali

Abahanzi Gentil na Adrien Misigaro bakora umuziki wo mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagiye gutaramira i Kigali, aho baje gusubukura igitaramo cyabo cyiswe ‘Each One Reach One’.

Iki gitaramo ni kimwe mu bya mbere byari byaraburijwemo muri Werurwe 2020, bisubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyibasiye Isi nticyasiga n’u Rwanda.

Iki gitaramo ‘Each One Reach One’ cyagombaga kubera i Rusororo kuri Intare Arena ku wa 8 Werurwe no mu Karere ka Huye muri Auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 15 Werurwe 2020.

Gusa ku munsi nyirizina, ahagana ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, ni bwo Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo umenyesha aba bahanzi n’abandi bari bafite ibikorwa bihuza abantu benshi ko bihagaritswe.

Ni igihe ibintu byari bikomeye kuko ku wa 6 Werurwe 2020, ni bwo hari hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame, ari na yo ya mbere yize ku cyorezo cyari kimaze gukangaranya Isi nyuma yo gutangirira i Wuhan mu Bushinwa.

Ihagarikwa ry’iki gitaramo cya Gentil na Adrien ryatangiye gututumba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 7 Werurwe 2020, aho byavugwaga ko aba bahanzi bamenyeshejwe ko kitakibaye.

Gentil Misigaro atangaza ko ko iki gitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kizarangwa n’amashimwe ku bw’uburinzi bw’Imana muri iki gihe gisharira cya COVID-19 Isi iri kwigobotora nubwo itarabona intsinzi ya burundu kuri iki cyorezo.

Bikaba byamaze kwemezwa no gutangazwa ko iki gitaramo cyiswe ‘Each One Reach One’ kigiye gusubukurwa kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia, tariki 3 Nyakanga 2022.

Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bazahurira n’abahanzi batandukanye muri iki giraramo ndetse bakaba bijeje abakunzi babo ko bazabasha kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo.

Mu bagitumiwemo harimo Umunyamerika witwa David Salonen, umwe mu bahanga cyane mu gutunganya amajwi ‘Sound’ mu bitaramo bigari ndetse n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero BelPres ryo mu Mujyi wa Seattle muri Washington, Dr. Scott Dudley.

Ibi bitaramo byateguwe n’aba bahanzi mu rwego rwo kuzenguruka hirya no hino ku Isi bafasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25