Berwa Marie Grâce watorewe kuyobora Akarere ka Musanze, yatangaje ko guteza imbere ubukerarugendo, ubuhinzi, ishoramari n’ibikorwa remezo biri mu byo azibandaho muri manda y’imyaka itanu, mu gihe abaturage bamusaba gushyira umwihariko ku bibazo by’igwingira mu bana, ubucucike mu mashuri n’ibura rya hato na hato ry’amashanyarazi.
Berwa watorewe kuyobora ako Karere asimbuye Nsengiyumva Claudien, agaragaza ko ashaka ko iterambere rya Musanze rikomeza kwihuta, rikagera no ku baturage binyuze mu bikorwa bibateza imbere n’imiyoborere ibaha uruhare mu igenamigambi.
Mu byo yiyemeje gushyira imbere harimo guteza imbere ubukerarugendo, guteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku musaruro wabwo, gukurura ishoramari n’inganda, guteza imbere ibikorwa remezo no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Hirwa Marie Grâce yagize ati: “Mu byo twifuza gushyira imbere muri iyi manda harimo guteza imbere ubukerarugendo, ubuhinzi n’ubucuruzi bushingiye ku musaruro wabwo, gukurura ishoramari n’inganda, ndetse no guteza imbere ibikorwa remezo. Tuzanashyira imbaraga mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, tubaha uruhare mu igenamigambi no mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere.”
Yongeraho ati: “Iyi migambi ishingiye ku guteza imbere inzego zitandukanye z’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari bishobora gufungura amahirwe mashya y’akazi n’ubucuruzi, mu gihe kongera agaciro k’umusaruro w’ubuhinzi byafasha abahinzi kubona amasoko yagutse.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yashimiye Komite Nyobozi nshya y’Akarere ka Musanze, anashimira ubuyobozi icyuye igihe, asaba abatorewe kuyobora aka karere gukorera hamwe no gukomeza ibikorwa by’iterambere byari byaratangiye.
Yagize ati: “Ubumwe ni yo ntwaro yacu mu iterambere n’imibereho myiza. Ndabasaba kwirinda amakimbirane mu kazi aho yava akagera.”
Yasabye ubuyobozi bushya gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi itera igwingira, gukemura ibibazo by’abaturage no kubaha serivisi nziza, anabasaba gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga akarere gafite muri uyu mwaka, bagakomereza aho abo basimbuye bari bageze.
Guverineri yanibukije ubuyobozi bushya ko bukwiye guhangana n’akajagari mu myubakire, inzu akubakwa ahabugenewe kandi hubahirizwa igenamigambi.
Yagize ati: “Ndabasaba kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ngira ngo namwe muribonera ko ibiciro by’ibikomoka ku myaka byatangiye kuzamuka.”
Yakomeje abasaba guhangana n’ubusinzi buterwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge, ikibazo cy’abana bata ishuri no kurwanya ruswa aho iva ikagera.
Nubwo ubuyobozi bushya bwagaragaje icyerekezo cy’iterambere, abaturage bavuga ko hari ibibazo bifuza ko bwahera kuri byo kugira ngo impinduka zibageraho mu buzima bwa buri munsi.
Mukankusi Egidia avuga ko ikibazo cy’igwingira mu bana kigikeneye kwitabwaho by’umwihariko, asanga ubuyobozi bushya bukwiye gushyira imbaraga mu gufasha imiryango kumenya uko yategurira abana indyo yuzuye no gukurikirana imirire yabo.
Yagize ati: “Turifuza ko umuyobozi w’Akarere mushya yakwitaho cyane ikibazo cy’igwingira mu bana. Hari imiryango ikeneye kwigishwa uko yategura indyo yuzuye ikoresheje ibyo ibasha kubona, abana bakarindwa imirire mibi. Icyo twifuza ni uko iki kibazo kitakomeza kubangamira imikurire y’abana bacu.”
Avuga ko kurwanya igwingira bidakwiye kugarukira ku bukangurambaga gusa, ahubwo hakwiye no gukurikiranwa imiryango ifite abana bafite ibyago byo kugwingira, igafashwa kubona ibisubizo birambye.
Ikindi kibazo abaturage bifuza ko cyitabwaho ni ubucucike mu mashuri. Basanga kongera ibyumba by’amashuri no kunoza ibikorwa remezo by’uburezi byafasha abana kwiga neza, abarimu na bo bakabona uburyo bwo gukurikirana abanyeshuri.
Nsanzubuhoro Eugene na we avuga ko ubuyobozi bushya bukwiye kwita ku bibazo by’amashanyarazi, kuko ihagarara ryayo rya hato na hato ribangamira ibikorwa by’abaturage.
Yagize ati: “Turifuza ko ubuyobozi bushya bwazafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato. Hari ibikorwa by’abaturage bishingiye ku mashanyarazi, iyo abuze bikadindira. Turasaba ko akarere kazajya gakurikirana iki kibazo kagafatanya n’inzego zibishinzwe kugira ngo haboneke igisubizo.”
Yongeraho ko hakenewe no kwita ku burezi, cyane cyane ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, kugira ngo abana babone ahantu heza ho kwigira, hongerwa umubare w’ibyumba by’amashuri.
Imigabo n’imigambi ya Meya mushya izasaba guhindurwa ibikorwa bifatika kugira ngo inyungu zayo zigaragarire abaturage. Guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari bizaba bifite agaciro kurushaho igihe bizongera akazi n’amahirwe y’ubucuruzi ku baturage.
Ku baturage ba Musanze, icyizere bafitiye ubuyobozi bushya ntikizashingira gusa ku migabo n’imigambi yatangajwe, ahubwo kizapimirwa ku bikorwa bizashyirwa mu bikorwa no ku mpinduka zizagaragara mu mibereho yabo muri iyi manda y’imyaka itanu.





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE