Babu yashimiye Kivumbi King wamukuye muri koma akoresheje isengesho
Umunyarwenya Babu yashimiye umuhanzi Kivumbi King wamusanze mu bitaro arembye, akamusengera bigatuma ava muri koma, yongera kumwibutsa akamaro ko gusenga nyuma y'imyaka 14 adasenga. Babu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera kuri YouTube, cyashyizwe hanze ku wa 24 Ugushyingo 2026, aho yaganiraga ku mubano wihariye afitanye na Kivumbi King. Babu yavuze ko Kivumbi King ari umwe mu nshuti ze za hafi zamusuye mu bitaro ubwo yari arembye Malaria yari yageze ku bwonko, bikamuviramo kujya muri koma. Yasobanuye ko kumubona muri iyo mimerere byakoze ku mutima uyu muraperi, agahitamo kongera gusenga, asaba Imana ko yakiza inshuti ye. Babu yavuze ko atari azi iby’iryo sengesho kugeza ubwo yari amaze kugarura ubwenge, Kivumbi King akaza kumubwira ibyo yakoze igihe yari yagiye kumusura. Yagize…
25 Ugushyingo 2026 Saa 14:38








