U Burusiya bwongereye abasirikare muri Kharkiv

U Burusiya bwongereye abasirikare muri Kharkiv
Imodoka ya gisirikare y'u Burusiya igenda yerekeza mu cyerekezo cya Kharkiv
U Burusiya burimo kongera imitwe ya gisirikare ku yari isanzwe i Kharkiv mu gihe irimo guhangana n’ingabo za Ukraine zimaze gusa nkaho zisubiza imijyi ibiri ikomeye yo muri ako karere.

Ingabo za Ukraine zageze mu nkengero z’uburengerazuba bwa Kupiansk kandi zateye mu majyepfo zerekeza Izium nyuma yo kwigarurira ibilometero birenga 50 mu hari harafashwe n’u Burusiya kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Hari amashusho yafashwe n’umunyamakuru w’igisirikare cy’u Burusiya, Yevgeniy Poddubny, yerekana kajugujugu z’u Burusiya zageze muri kariya karere nibura imwe ipakurura imodoka yitwaje ibirwanisho.

Poddubny yatangaje ko icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Burusiya cyakoreshaga kajugujugu za Mi-26 mu kongera imitwe y’abasirikare i Kharkiv harimo imodoka zitwaje ibirwanisho, izo gutwara ibirwanisho n’abasirikare zibajyana i Kupiansk na Izium.

Poddubny yagize ati: "Kajugujugu ziramanuka aho zigwa hose ku murongo w'itumanaho… Izi nkunga zizafasha guhagarika umuvuduko w’abasirikare ba Ukraine."
Hagati aho, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ku wa Gatanu ingabo ze “zabohoye kandi zigarurira imidugudu irenga 30 yo mu karere ka Kharkiv.”
Mu ijambo rye rya buri munsi, Zelensky yagize ati: "Ingamba zo kugenzura no kurinda umutekano w'akarere mu midugudu imwe n'imwe y'akarere zirakomeje, buhoro buhoro tugenzura imidugudu mishya dusubiza ibendera rya Ukraine aho ari ho hose  no kurinda abaturage bacu aho bari hose."

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42