Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zigishije abana gukora isuku n’isukura

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zigishije abana gukora isuku n’isukura

Ku wa Mbere taliki ya 5 Nzeri, itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt3) ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zakoze ibikorwa bibahuza n’abasivili ahitwa Lilia Payam, mu bilometero 86 uvuye mu Birindiro biherereye i Juba.

Batanze ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri biga ku Ishuri ribanza rya Lilia Payam, banabahugura ku buryo bwo kunoza isuku n’isukura mu gukumira ikwirakwizwa ry’ibyorezo bitandukanye.

Umuyobozi w’itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda Maj. Eugene Munyankera, yashishikarije abahawe amahugurwa kwimakaza isuku n’isukura nk’imwe mu nkingi za mwamba zo kubaka ubuzima bwiza, banasabwa gushishikariza bagenzi babo bataye ishuri kongera kurigarukamo.

Umuyobozi wungirije w’iryo shuri Guido Okwana, yashimiye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro n’inkunga batanze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42