Gicumbi: Barigishwa gukora ifumbire y’imborera bifashishije iminyorogoto

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Abahinzi bo mu Karere ka Gicumbi barigishwa gukora ifumbire y’imborera bifashishije iminyorogoto. Bamwe bagaragaje ko bamaze kubona  ko ari uburyo bwiza butuma ibora neza ikongera umusaruro. Itandukanye n’iyo bajyaga bikorera bakayifumbiza itaboze neza ikababura imyaka. 

Habumuremyi Samuel wo mu Murenge wa Mukarange ni umwe mu bahinzi bayikoresheje, avuga ko umusaruro wabaye mwiza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati: “Mbere iyo twakoreshaga nk’ibyatsi byasasiwe amatungo byatindaga kubora tukabijyana  mu murima bitaboze neza bigatuma ibihingwa bidakura neza, ifumbire nk’iyi turimo gutunganya nayikoresheje mu gihembwe gishize kandi umusaruro wabaye mwiza”.

Ubwo yarimo kwigishwa uko bakora iriya fumbire,  Mbarushimana Charitine, yavuze ko ayitezeho kongera umusaruro  kuko afite ubuhamya bw’abandi batangiye kuyikoresha.

Ati: “Nkurikije uburyo tuyitunganyamo ubona ko iba imeze neza, iboze neza, itandukanye cyane n’iyo twe twajyaga twikorera kuko twayifumbizaga harimo ibitaboze neza ugasanga imyaka irababuka, ikuma, ariko iyi rwose tuyitezeho umusaruro mwiza, tugatera imbere, tukeza tugahaza imiryango tugasagurira n’amasoko. Hari aho nabonye bayikoresheje ni nziza”.

Gumisiriza Nicolas Perezida wa Koperative y’Abatubuzi b’Imbuto ba Muyumbu, ihinga ikanatubura imbuto z’ingano, ibishyimbo n’ibirayi ku materasi, mu Murenge wa Rushaki, avuga ko bamaze kubona akamaro k’iriya fumbire kuko ibihingwa biba bimeze neza. Bifuza ko ubumenyi bwo kuyikora bwagera kuri buri muhinzi.

Ati: “Iriya fumbire y’imborera ni yo dukenera cyane hano mu materasi, burya iyo utabonye imborera, imvaruganda nta cyo yakumarira”.

Ibikoresho byifashishwa n’ibyo abahinzi babona hafi yabo Bugenimana Jean Claude urimo guhugura bariya bahinzi yavuze barimo gukora  ifumbire ikoreshwa mu materasi ariko bakanigisha umuturage kujya ayikorera iwe mu rugo.

Yasobanuye ko bayikora bahuje ibyatsi bibora, ibisigazwa byavuye mu buhinzi n’ifumbire ituruka ku matungo, ivu, bakaba bakenera no gushyiramo amazi. Bereka abahinzi ko bashobora kwifashisha ibyo babona hafi yabo bakaba bayitunganyiriza.

Yakomeje agaragaza ko bagenda bakora ikirundo bakurikije ibyo bakusanyije, bikanashingira ku ngano y’ifumbire ikenewe.

Ati: “… hano twakoze metero ebyiri (ikirundo) kuko dukeneye toni 400 z’ifumbire”.

Bugenimana avuga ko iyi fumbire itunganywa mu minsi 50 mbere yo gushyirwamo iminyorogoto. Muri iriya minsi hari ibiba byaragiye  bikorwa birimo gushyiramo amazi, kugenda bayihindura, bayubura mu rwego rwo kugabanyamo ubushyuye.

Iminyorogoto ishyirwamo kugira ngo  icagagure, inarye ibitarabora. Ibyo ineye na byo bijya muri ya fumbire ikarushaho kuba nziza kandi ikabora mu buryo bwihuse. 

Ati: “Ni iminyorogoto yororoka cyane kandi ikanapfa vuba, kandi iyo ipfiriyemo na byo byongerera ubwiza ya fumbire”.

Nk’ikilo n’inusu cy’iminyorogoto gishobora gukoreshwa kuri toni 10 z’ifumbire. 

Iminyorogoto ikurwamo nyuma y’iminsi 20, ifumbire igatangira gukoreshwa. Ni ukuvuga ko ifumbire iboneka nyuma y’iminsi 70.

Gahunda yo kwigisha no gufasha abahinzi kubona iyi  fumbire y’imborera ishyirwa mu bikorwa n’umushinga “Green Gicumbi” ukorera mu Karere ka Gicumbi. Watangijwe mu rwego rwo  gufasha abahinzi-borozi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bukomatanyije burimo ubwo kubungabunga ubutaka bugakomeza kugira uburumbuke.

Umuyobozi w’uyu mushinga Kagenza Jean Marie Vianney yavuze ko mu ngaruka z’imihindagurukire y’ibihe abantu bari ahantu h’imisozi miremire barimo guhura na zo harimo  iyangirika ry’ubutaka rigira ingaruka ku musaruro. Ni yo mpamvu bakangurira abahinzi gukoresha ifumbire y’imborera kugira ngo ubutaka bwongere kugira umwimerere.

Ati: “Iyo imvura iguye ari nyinshi itwara byose; ubutaka bugatakaza imyunyu, ibitunga igihingwa. Mu buryo bwo kugira ngo ubutaka twongere tubusubize uko bwari bumeze ntabwo dukangurira abantu gufumbiza imvaruganda, ahubwo byaba byiza dukoresheje ibisigazwa by’ibihingwa, ibyatsi, ibiva mu bworozi bw’amatungo, tugakora ifumbire y’imborera”. 

Avuga ko kugira ngo iyo fumbire y’imborera ibe yujuje ibikenewe byose bitunga igihingwa bashyiramo iminyorogoto.  

Ibi bijyana no kumenya igipimo kigomba gukoreshwa mu mirima kugira ngo iyo fumbire  ifate na ya yindi nkeya yaturutse mu nganda kugira ngo idatwarwa n’imvura ikajya mu mazi abantu bakoresha ikayangiza.

Hari byinshi byakozwe n’ibikomeje gukorwa mu guteza imbere ubuhinzi, ni iby’agaciro no kuba muri iki gihe u Rwanda rwakiriye Inama y’Ihuriro Nyafurika ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRF2022) yiga ku kwihaza mu biribwa ku buryo buhoraho no guhangana  n’imihindagurikire y’ibihe ikomeje kugira ingaruka z’igabanuka ry’ umusaruro hirya no hino ku Isi. 

Ni inama  yitezweho gusangira ubunararibonye n’ibindi bihugu, mu gushyigikira ibyakozwe no kugera ku bindi biruseho.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Sylvain says:
Gicurasi 25, 2024 at 6:44 pm

Mundangire aho nakura iyo minyorogoto

HABUMUKIZA Jerome says:
Ukwakira 1, 2024 at 10:51 am

Ikigikorwa nikiza ahubwo mwadufasha mukazaza kutwigisha natwe uburyo twayikora kuko yatuzamurira umusaruro
ndi i mukarere ka Gatsibo murakoze.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE