Polisi y’u Rwanda yagaruje amafaranga asaga miliyoni 1.1 yari yibwe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Inzego z’ibanze mu bikorwa bitandukanye byabaye ku wa Kabiri taliki ya 06 Nzeri mu Turere twa Musanze na Gakenke yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 140 nk’igice kinini cy’amafaranga y’u Rwanda 1,626,000 yari yibwe mu mu Turere twa Musanze na Gasabo.

Muri ayo mafaranga yagarujwe harimo ibihumbi 326 yafatanywe uwitwa Dushimiyimana Emmanuel nyuma yo kuyiba umucuruzi mu iduka riherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, n’ibihumbi 814 muri miliyoni 1 n’ibihumbi 300 yari yibwe n’uwitwa Ngirabakunzi Jean de Dieu ayibye uwo yakoreraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba uko ari babiri bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abibwe.

Yagize ati: “Ngirabakunzi yari asanzwe akora akazi ko mu rugo mu muryango utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, uwamukoreshaga, yahamagaye Polisi avuga ko umukozi we yamwibye amafaranga angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 300, ndetse ko uwo mukozi yahise ataha iwabo mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, bityo akaba akeka ko ari we wayatwaye.”

Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha, ni bwo yafatirwaga mu Mudugudu wa Ruhore asigaranye amafaranga ibihumbi 814, yahise afatwa arafungwa.”

Ku rundi ruhande, Dushimiyimana yafatiwe mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, afite amafaranga ibihumbi 326 yari yibye umucuruzi wamutumye kumurangurira ibicuruzwa.

Ati: “Polisi yahawe amakuru n’umucuruzi avuga ko yohereje Dushimiyimana kumurangurira ibicuruzwa, amuha ibihumbi 326, akaba atigeze amuzanira ibyo yamutumye cyangwa ngo amugarurire amafaranga ye.”

Polisi yahise itangira kumushakisha, imufatira mu  Kagari ka  Kigombe, aho yafatiwe agifite amafaranga yose, na we ahita afungwa.”

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bihesha iby’abandi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko harimo no gufungwa.

Yasabye abaturage kureka kubika amafaranga menshi mu nzu aho batuye ahubwo bagahitamo kujya bayabika kuri banke.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ngo hakurikizwe amategeko, na ho amafaranga bafatanywe asubizwa ba nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE