Chris Rock yegetse isenyuka ry’urugo rwe kuri filimi z’urukozasoni
Chris Rock yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru GQ cyasohotse ku wa 3 Ugushyingo 2026, aho yagarutse ku buzima bwe bwite, by’umwihariko ku makosa yakoze igihe yari akiri kumwe n’uwahoze ari umugore we, Malaak Compton-Rock. Chris Rock w'imyaka 61 yavuze ko atabaye umugabo mwiza mu rushako rwe, anemera ko yari yarabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni. Yagize ati: “Sinari umugabo mwiza, narebaga amashusho y’urukozasoni cyane. Ubu sinkiyareba. Maze imyaka itanu cyangwa itandatu ntayareba.” Uyu munyarwenya akomeza avuga ko uretse kubatwa no kureba amashusho y’urukozasoni yanacaga inyuma umugore we, ndetse ari imwe mu myitwarire yagize uruhare mu iherezo ry’urushako rwabo burundu. Chris Rock na Malaak Compton-Rock bashakanye mu 1996, ariko urugo rwabo rusenyuka mu 2016 nyuma y’imyaka 20 bari bamaranye. Bafitanye abakobwa babiri,…
4 Ugushyingo 2026 Saa 14:31








