Imisozi itagaragaraho ibiti mu Karere ka Nyagatare igiye guterwaho amashyamba aho uyu mwaka hazaterwa ibiti bigera kuri 1 332 800 hagamijwe kubungabunga ibidukikije, kubona ibicanwa ndetse no kurwanya ubutayu
Bamwe mu baturage b’i Karama baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko uko imyaka ishira indi igataha bagenda bugarizwa n’ikibazo cyo kubura ibicanwa bakishimira iyi gahunda yo kongera amshyamba kuko izaba igisubizo ku byo bakenera.
Mukayiranga Emelita yagize ati: “Ubundi kera abantu bajyaga guteka bakajya gusenya (gutashya) mu mashyamba, ejo bagasubirayo kandi inkwi ntizishiremo. Ariko kuri ubu amashyamba yarashize ahantu henshi haraturwa ku buryo kubona ibicanwa ari ingorabahizi. Turashima iyi gahunda yo gutera ibiti kuko izajya idufasha yaba mu kubona ibicanwa ndetse no kubona imvura.”
Eric Kayitare we yagize ati: “Uyu Mutara wacu hari igihe wasangaga nta giti kiri ku musozi nko mu myaka ya za 2000. Aho hatangirijwe gutera ibiti usanga nibura imisozi yifubitse. Tuzi ko ibiti bifite akamaro kanini karimo no kubona umwuka mwiza kurwanya isuri n’ibindi.”
Abo baturage bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kurinda ibiti biterwa.
Mvuyekure Desire agira ati: “Twamaze kumenya umumaro w’ibiti ku buryo natwe twiteguye kubirinda. Ntituzemera ko hari ababiragiiramo amatungo abyangiza, ahubwo mu gihe twabona ko hari ikibibangamiye tuzajya tumenyesha ubuyobozi butwegereye”
Umukozi w’ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda RFA, Muvumyi J. Baptiste avuga ko iyi gahunda ikomeje gushyirwamo imbaraga kuko byagaragaye ko bigira uruhare mu kurinda imihindagurikire y’ikirere ndetse ibiti bikanifashishwa mu buzima bwa buri munsi bw’abaturage.
Ati: “Uko twongera amashyamba ni ko turinda ikirere cyacu bigafasha mu migwire y’imvura no kurinda imyuka yo mu kirere. Ikindi ni uko ubwiyongere bw’abaturage bujyana no kwiyongera kw’ibikemererwa biva mu biti bakoresha mu mibereho yaba mu bwubatsi, ububaji, gucana n’ibindi.
Kugira ngo hatagira na kimwe gihungabana bikagira ingaruka ku mibereho y’abaturage, bisaba ko twitabira gutera amashyamba no kuyarinda. Inaha hari imisozi yambaye ubusa aho twifuza ko yose yaterwaho ibiti, ahakoreshwa n’abaturage naho hagaterwa ubwoko bw’ibiti bivangwa n’imyaka, kandi aho byakozwe ubona ko byatanze isura nziza cyane.”
Ndorimana Denny ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyagatare yagize ati: “Turasaba ko twese dufatanya mu kugabanya iki cyuho, tugasuzuma impamvu zibitera zose hanyuma tugashaka ibisubizo. Kimwe muri byo ni ukongera ubukangurambaga mu bagenerwabikorwa ngo na bo bagire uruhare mu kurinda ibiti baba baterewe cyangwa byatewe hafi y’aho batuye badufashe kubirinda nk’ibyabo.”
Uretse mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba muri gahunda y’imyaka 2 (2026-2027) hateganyijwe guterwa ibiti bigera kuri miliyoni 4. Ni gahunda izashyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta zirimo Ikigo gishinzwe Amashyamba RFA ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Mu myaka 4 ishize RFA ivuga ko ibiti byatewe ku nkengero z’imihanda ku burebure bwa kilometero 518, ku nkengero z’ibiyaga hatewe ibiti kuri hegitari 400, hakorwa ubuturo 13 bw’urusobe rw’ibinyabuzima buri kuri hegitari 141, hanasazurwa amashyamba ya Leta ari kuri hegitari 25,2.









Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE