Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyagatare binubira ko barangaranwa n’abavuzi b’amatungo basanzwe babaterera intanga biturutse ku kudakora mu mpera z’icyumweru bikagira ingaruka ku nka zabo zirinda muri icyo gihe zikarinduka zidatewe intanga.
Abo borozi bavuga ko kutabona ababaterera intanga amatungo mu gihe cy’impera z’icyumweru bigira ingaruka ku bworozi bwabo.
Bahamya ko iyo inka irinze mu mpera z’icyumweru batabona aho bakura serivisi zo gutererwa intanga bikagira ingaruka ku bworozi bwabo na gahunda ya Leta yo kuvugurura icyororo hagamijwe gukora ubworozi butanga umukamo utubutse.
Mugiraneza Elisa wo mu Murenge wa Tabagwe yagize ati: “Aborozi benshi bavuye ku bworozi bwa Gakondo aho twororera kubona umukamo bityo bikazamura ukora ubworozi. Mu bisabwa harimo no guteza intanga z’icyororo mu nka aho ari serivisi dusanzwe duhabwa n’abashinzwe ubworozi.”
Ati: “Ikibazo dufite gikomeye ni ukuba izi serivisi tutabona aho tuzikura mu mpera z’icyumweru. Kurinda kw’inka ntabwo ubitegeka ngo bibe mu mibyizi gusa, iyo inka irinze ikabura uyitera intanga irarinduka bikagusaba kuzongera gutegereza, ibi bigatera igihombo umworozi, aho bishobora gutuma ahita asubira gukoresha ibimasa, mu buryo bwa gakondo.”
Njenje Steven wororera mu Murenge wa Katabagemu na we agira ati: “Uko aborozi bashishikarizwa korora kinyamwuga ni nako n’ababishinzwe bakwiye kubagezaho serivisi bakenera mu buryo bworoshye. Kurindisha inka birishyurirwa, iyo inka idatewe intanga ikarinduka ntabwo usubizwa amafaranga wari waratanze. Ibi rero bitera igihombo aborozi ndetse bikabadindiza.
Akomeza agira ati: “Twibaza impamvu abavuzi b’amatungo badufasha mu gutera intanga badashyiraho uburyo bwo gukora buri munsi. Umworozi akwiye kubona aho akura serivisi zo gutererwa intanga igihe cyose zihari kandi inka ye ikaba yarinze.”
Mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo serivisi zo gutera intanga zashyizwe mu maboko y’abikorera bagize kampani VSM bagirana amasezerano n’ubuyobozi ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Umuyobozi w’iyi kampani Kabangira Gahigana Justus yambwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo cy’aborozi gishingiye ku makuru make bafite ku mikorere ya kampani, bakaba bagiye gushyiramo imbaraga, bakegera aborozi no kubasobanurira ko bakora iminsi yose.
Ati: “Kampani yacu ifite abakozi hose mu Mirenge. Dukora iminsi yose ku buryo n’uwagira ikibazo aduhamagara ku murongo dufite utishyurwa. Nyuma yo kumva ikibazo cya bamwe mu borozi bavuga ko batabona ababaterera intanga mu mpera z’icyumweru byatweretse ko hari abatadufiteho amakuru ahagije bashobora kuba bakoresha nk’undi muveterineri ukora ku giti cye.”
Akomeza agira ati: “Ibi byatweretse ko tugomba kongera imbaraga mu kwegera aborozi tukabasobanurira imikorere aho tugiye kwifashisha Inteko z’abaturage ndetse n’amahuriro y’aborozi. Gusa bamenye ko dukora buri munsi kuko Inka yarinze mugitondo ntirenza ku mugoroba idatewe niyarinze ku mugoroba igaterwa mu gitondo gikurikiyeho.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, ishami rya Nyagatare Kayumba John yavuze ko guterera intanga umuturage ari ihame igihe cyose inka yarinze, bakaba bagiye gukurikirana aho bidakorwa neza bigakosorwa mu maguru mashya.
Yagize ati ati: “Umuturage ufite inka yarinze ikwiye guterwa intanga igihe cyose yarinze, dufite abaganga b’amatungo bikorera dukorana aho baza gufata intanga hano kuri RAB na azote ku buryo nta mpamvu yo kuba hari umuturage n’umwe ubura umuterera intanga. Hari uwagize iki kibazo ntibaba ari benshi ariko nabo si ko bikwiye kugenda, tugiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka bigakorwa uko bikwiye.”







Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE