Abagabo bo mu Karere ka Burera banenze bagenzi babo bishora mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bagamije kubona amafaranga mu gihe gito, bavuga ko baba bashyira mu kaga ubuzima bwabo, umudendezo n’imibereho y’imiryango yabo, kandi bafite ubushobozi bwo gukora ibindi bibateza imbere.
Ibi babitangaje nyuma y’igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoreye mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye mu Karere ka Burera mu ijoro ryo ku wa 12 Ugushyingo 2026, ku bufatanye n’izindi nzego no ku makuru yatanzwe n’abaturage, hagafatwa abantu 30 bakekwaho kugira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Muri icyo gikorwa hafashwe ibiro 30 by’urumogi na litiro zisaga 700 za kanyanga. Abafashwe bose ni abagabo, barimo abakekwaho gutunda ibyo biyobyabwenge, ababashakira inzira n’abandi bakekwaho kubafasha cyangwa kubakingira ikibaba.
Abaturage bavuga ko bamwe mu bishora muri ubwo bucuruzi baba bashukishwa n’amafaranga bumva ko bashobora kubona mu gihe gito, ariko ntibazirikane ko ibyo bishobora kubakururira ibihano birimo igifungo n’amande, bityo imiryango yabo ikabigenderamo.
Mudenge Donatien, utuye mu Murenge wa Gatebe, avuga ko bibabaje kubona abagabo bafite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora imirimo ibyara inyungu bahitamo kubikoresha mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Birababaje kandi biteye isoni kubona umugabo agikoresha imbaraga afite mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge. Umugabo aba akwiye gukoresha amaboko ye agashaka icyamuteza imbere n’umuryango we, aho gushaka amafaranga mu nzira zitemewe. Ibyo bikorwa bishobora kumugeza mu gihombo gikomeye, agafungwa agasiga umuryango nta muntu uwitaho.”
Akomeza avuga ko abajya muri ubwo bucuruzi bashobora kuba bibwira ko babona amafaranga menshi mu gihe gito, ariko ntibatekereze ko iyo bafashwe batakaza umudendezo, bakurikiranywa n’ubutabera ndetse amafaranga bashakaga ashobora kurangirira mu manza no mu bihano.
Mpabwanayo Eliab, na we utuye mu Murenge wa Kivuye, avuga ko ubucuruzi bwa kanyanga n’urumogi bukwiye kwamaganwa kuko ingaruka zabwo ziruta kure inyungu ababukora baba biteze.
Yagize ati: “Ntabwo byumvikana ukuntu umugabo ashobora guhitamo gutunda ibiyobyabwenge kandi azi neza ko ari icyaha. Iyo afashwe agafungwa, agacibwa n’ihazabu, umuryango we ni wo ubigenderamo. Niba ari we wari utunze urugo, umugore n’abana basigara mu bibazo, kandi amafaranga yashakaga kubona vuba akaba ari yo amubera intandaro yo gutakaza byinshi.”
Avuga ko bamwe bashobora kwishora mu bucuruzi bwa kanyanga babona ko ari uburyo bwo kubona amafaranga mu ibanga, cyane cyane mu gihe ingamba zo kurwanya inzoga z’inkorano n’ibindi bicuruzwa bitemewe zikomeje gukazwa. Icyakora, asanga ibyo ari ukwibeshya kuko bishobora kubaviramo ibihombo bikomeye.
Aba bagabo banenga kandi abazana urumogi mu gihugu bakarukwirakwiza mu rubyiruko, kuko bishobora kurushora mu biyobyabwenge, bikangiza ubuzima bwarwo ndetse n’amahirwe yarwo yo kwiteza imbere.
Urubyiruko rusaba abakuze kuba intangarugero
Urubyiruko rwo mu Karere ka Burera na rwo rugaragaza ko rutishimira kubona abantu bakuru, bakagombye kurubera urugero, bishora mu bikorwa bishobora kurwangiriza ahazaza.
Sindayiheba Eugène, umwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere, avuga ko ababyeyi n’abandi bantu bakuru bakwiye kugaragaza imyitwarire myiza, aho kwereka urubyiruko ko umuntu ashobora kubona amafaranga binyuze mu bikorwa bitemewe.
Yagize ati: “Ababyeyi n’abagabo bakwiye kuba intangarugero ku rubyiruko. Iyo tubona umuntu mukuru yishora mu gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, ashobora gutuma urubyiruko rwibwira ko ari uburyo bworoshye bwo kubona amafaranga. Nyamara birangira afashwe agafungwa, akangiza ubuzima bwe n’ubw’umuryango we. Turashimira Polisi ikomeje gufata abishora muri ibyo bikorwa n’ababikoresha, kuko bifasha kurinda urubyiruko.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko Polisi izakomeza ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ariko abatazabyumva bagafatwa bagashyikirizwa inzego z’ubutabera.
Yagize ati: “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse tunabashishikarize kubigendera kure, ariko abazinangira bazajya bafatwa bakurikiranwe. Icyo dusaba abantu ni ukuzibukira ibiyobyabwenge, bagasobanukirwa ko byica, bigwingiza kandi bigira uruhare mu guhungabanya umutekano n’ituze rusange.”
Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku babitunda, ababicuruza n’ababikwirakwiza, kugira ngo inzego zibishinzwe zibakurikirane.
Abantu 30 bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa, hamwe n’ibiyobyabwenge byafashwe, bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu Karere ka Burera kugira ngo hakomeze iperereza n’ibindi bikorwa byo kubakurikirana hakurikijwe amategeko.






Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE