Umuhanzi Haruna Mubiru yasabye Abitex guhagarika gushyamirana n’abahanzi

Umuhanzi Haruna Mubiru yasabye Abitex guhagarika gushyamirana n’abahanzi

Umuhanzi wo muri Uganda uzwi mu ndiirimbo za kera zizwi nka ‘Kadongokamu’ Haruna Mubiru, yasabye Abitex usanzwe azwi mu gutegura ibitaramo guhagarika amakimbirane amaze igihe agaragaramo n’abahanzi, amusaba kubana na bo mu mahoro.

Mu kiganiro yakoreye ku mbuga nkoranyambaga ze, ku mugoroba w’itariki 15 Ugushyingo 2026, Haruna yagiriye inama Abitex yo gushyira ku ruhande ibyo apfa n’abahanzi, bagaharanira ubumwe n’ubufatanye.

Yagize ati: “Abitex reka kurema amakimbirane hagati yawe n’abahanzi, ahubwo mubane mu mahoro. Ibyiza ni uko twese twashyira hamwe mu mikoranire, hagamijwe inyungu z’uruganda rw’imyidagaduro.”

Yakomeje agaragaza ko Abitex amaze iminsi agaragara mu makimbirane mu ruhame n’abahanzi batandukanye barimo Pallaso, Alien Skin, Spice Diana na King Saha amubwira ko akwiye kwisuzuma akamenya impamvu ahora mu makimbirane.

Haruna yanatangaje ko yiteguye kuba umuhuza mu biganiro bigamije kunga Abitex na King Saha, kugira ngo abafashe bombi gukemura ibyo bapfa no kongera kubana neza.

Haruna Mubiru yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ekitooke Kifa Nsalira, Yegwe na Ticket. Yabanje gukorera mu nzu itunganya umuziki yitwa Eagles Production mbere yo gushinga itsinda rye rya Kream Production mu 2011.

Abitex yagaragaye mu makimbirane n’abarimo Pallaso
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53