Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto ibilo 15 by’urumogi.
Bafashwe tariki ya 14 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima Rusororo, Akagali ka Amahoro, Umudugudu w’Amahoro.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bafashwe ari Babazande Protegene w’imyaka 37 ucuruza urumogi na Nsengimama Elsa w’imyaka 23 ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.
Aba bombi bafashwe batwaye uru rumogi kuri moto, bakimara gufatwa bagaragaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Base, barutwaye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru bafatirwa mu mujyi wa Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko amakuru yo gufata aba bagabo yatanzwe n’umuturage wagize amakenga abonye umumotari apakiye ibintu biteye amakenga mu masaha ya nijoro, ahita ahamagara Polisi ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bafatwa uru rumogi rutarakwira mu baturage.
Abafashwe, urumogi ndetse na moto bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo bakurikiranwe ku cyaha cyo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge, iperereza rirakomeje ngo hafatwe abandi bakoranaga na bo kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko hari abo bakorana.
CIP Gahonzire yashimiye abaturage bagira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwe batanga amakuru ababicuruza bagafatwa.
Yagize ati: ‘’Kuba urumogi nk’uru rufatwa ni ikimenyetso cy’uko hari bamwe mu baturage bishora mu kurucuruza ndetse no kurunywa, ariko kuba kandi runafatwa biturutse ku baturage batanze amakuru nacyo ni ikimenyetso cy’uko hari abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge.
Yongeyeho ati: “Abaturage barashishikarizwa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku bo bazi ko babicuruza ndetse n’ababinywa, abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge na bo baragirwa inama yo kubivamo kuko bahagurukiwe kandi amayeri yose bakoresha arazwi kandi ko nta bwihisho bafite mu Rwanda.”
Yanaburiye kandi abamotari kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, no kujya batanga amakuru ku bagenzi batwara imizigo kuri moto iteye amakenga kuko hari ubwo usanga haba harimo ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bicuruzwa bitemewe mu Rwanda cyangwa magendu.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20 000 000 Frw, ariko itarenze 30 000 000 Frw.
Ivomo: Polisi y’u Rwanda





Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.
Andika igitekerezo
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE