Musanze: Gacaca Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere

Musanze: Gacaca Amaterasi y’indinganire yitezweho kongera umusaruro bakiteza imbere

Abahinzi bo mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, bafite icyizere ko amaterasi y’indinganire ari kubakirwa ku butaka bwabo azabafasha kongera umusaruro, nyuma y’igihe kinini bahanganye n’isuri yatwaraga ubutaka bwera n’ifumbire bashyiraga mu mirima yabo.

Abo bahinzi bavuga ko mbere yo gutunganyirizwa amaterasi y’indinganire, imvura yatwaraga ubutaka n’ifumbire, bikajya mu mibande, bigatuma ubutaka busigara budafite intungamubiri zikenewe kugira ngo imyaka itange umusaruro ushimishije.

Nzigira Oswald na Mukampabuka Josephine, bari mu bahinzi bafite ubutaka buri gutunganywa, bavuga ko amaterasi y’indinganire azabafasha guhangana n’iki kibazo, bityo ubutaka bwabo bukarushaho kubungabungwa.

Bavuga ko kuyakorerwa bizatuma ifumbire bashyira mu mirima itongera gutwarwa n’amazi y’imvura, ahubwo ikaguma mu butaka, ikabufasha gukomeza kugira intungamubiri zituma imyaka ikura neza.

Bashimangira ko biteze umusaruro urenze uwo basaruraga mbere, kuko ubutaka buzaba burinzwe isuri kandi bukagumana ifumbire n’izindi ntungamubiri zikenewe mu buhinzi.

Abo bahinzi bavuga kandi ko bazatera ibiti ndumburabutaka ku materasi kugira ngo bifashe gufata ubutaka, bikazaboneraho no kubaha ibiti byo gushingirira ibishyimbo.

Bazahabona umwanya wo gutera urubingo n’indi myaka y’ubwatsi bw’amatungo, kuko uretse gufasha mu kurinda ubutaka gutwarwa n’isuri, ruzajya runakoreshwa mu kugaburira amatungo.

Ibi bituma babona ko amaterasi y’indinganire atazabafasha gusa kongera umusaruro w’imyaka, ahubwo azanagira uruhare mu guteza imbere ubworozi, binyuze mu kubona ubwatsi bw’amatungo no kunoza imikoreshereze y’ubutaka.

Akazi k’amatarasi gafasha abaturage kwikenura

Uretse abahinzi bafite ubutaka buri gutunganywa, iki gikorwa cyanahaye akazi abandi baturage, bavuga ko amafaranga bakuramo yabafashije kwita ku miryango yabo no gutangira ibikorwa bibateza imbere.

Kabandana Oreste, umaze amezi abiri akora muri iki gikorwa, avuga ko amafaranga amaze kukuramo yamufashije kwita ku bana be, kugura intebe zo kwicaraho ndetse no gutangira kwizigamira.

Yagize ati: “Aka kazi kamfashije kubona amafaranga yo gutunga abana banjye no gukemura ibindi bibazo by’urugo. Ndetse nabashije no kugura ingurube ifite agaciro k’ibihumbi 80 Frw, ari na byo bituma numva ko aka kazi hari icyo kamaze kungezaho mu mibereho n’iterambere.”

Kabaraza Euphrasie na we avuga ko mbere yo kubona aka kazi yajyaga guca inshuro, ariko amafaranga ahembwa akaba make ugereranyije n’imbaraga yashyiragamo.

Yagize ati: “Mbere najyaga guca inshuro, nkamara umunsi wose nkora, nkataha naniwe kandi n’ayo bampembaga akaba make. Ubu nkora amasaha atandatu, nkabona amafaranga y’umubyizi angana na 3 000 Frw, kandi nkabona umwanya wo gukomeza kwita ku bindi bikorwa byanjye.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi, Ubworozi n’umutungo Kamere mu Karere ka Musanze, Ngendahayo Jean, avuga ko amaterasi y’indinganire ari gukorwa agamije ahanini kurwanya isuri, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Yagize ati: “Ikiba kigamijwe ni ukurwanya isuri ku misozi, kuko kano gace kagizwe n’imisozi miremire kandi byorohera isuri gutwara ubutaka bwera, bigatuma umusaruro dusarura utaba uwo twifuza. Ikigamijwe ni ukongera umusaruro, kubungabunga ubutaka no kubufata neza.”

Akomeza avuga ko amaterasi azanakoreshwa mu gutera ubwatsi bw’amatungo n’ibiti bifasha gufata ubutaka, kugira ngo ubutaka bukoreshwe neza kandi buvemo umusaruro urambye.

Yongeyeho ko iki gikorwa gifite n’uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage, kuko abahabwa akazi bakuramo amafaranga abafasha kwikenura.

Yagize ati: “Bakuramo amafaranga abatunga mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo amafaranga y’ishuri y’abana babo, bakabasha no kwizigamira kugira ngo bazagire icyo bageraho mu gihe kiri imbere. Muri rusange, bituma bagira ubuzima n’imibereho myiza.”

Ngendahayo avuga ko mu Murenge wa Gacaca no mu yindi Mirenge ihana imbibi na wo mu Karere ka Musanze, abaturage basaga 1 200 bamaze kubona akazi binyuze muri gahunda ya VUP.

Abahawe imirimo mu gukora amaterasi y’indinganire bavuga ko byabahinduriye ubuzima
Umurenge wa Gacaca ni umwe mu yigizwe n’imisozi miremire bari gukoraho amaterasi y’indinganire
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Urubyiruko rurahamya ko ‘Hanga Hub’ yarufashije kwihangira imirimo 14 Ugushyingo 2026 Saa 20:14
  2. MINEDUC yatashye igikoni kigezweho cyo gutekera abanyashuri cya miliyoni 700 Frw 14 Ugushyingo 2026 Saa 16:39
  3. RDC yakuyeho kandidatire y’umukandida wayo ku buyobozi bwa OIF, ishyigikira uwa Romania 14 Ugushyingo 2026 Saa 12:50
  4. Amavubi U23 yerekeje i Yaoundé gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 14 Ugushyingo 2026 Saa 11:28
  5. The Ben yegukanye igihembo muri HiPipo ahigitse abarimo Diamond Platnumz 14 Ugushyingo 2026 Saa 10:48