Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko muri Amerika y’Epfo nyuma yo kubagwa kanseri
Papa Leo XIV yatangiye uruzinduko rw’iminsi 12 mu bihugu bitatu byo muri Amerika y’Epfo, birimo Uruguay, Argentine na Peru, aho azahura n’abayobozi b’ibihugu, abakirisitu, abakene n’abantu bafunzwe, mu rugendo rufite igisobanuro cyihariye kuri we kuko ibi bihugu yabimazemo imyaka myinshi akora ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika. Uru ruzinduko yarutangiye kuri uyu wa Gatanu kuwa 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’ibyumweru bitatu abazwe kanseri y’ibihaha, aho abaganga bamukuriyemo agace ko hasi k’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha kari karimo ikibyimba cyagaragaye ko ari kanseri. Nyuma y’ibizamini byakozwe, abaganga batangaje ko yakomeza ingendo kuko ubuzima bwe bwifashe neza. Papa w’imyaka 71 yahagurutse i Roma mu Butaliyani yerekeza i Montevideo, Umurwa Mukuru wa Uruguay, mu rugendo rwa kure kandi rurerure kurusha izindi yakoze kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika.…
6 Ugushyingo 2026 Saa 13:43








